Imikino

Ikipe ya AS Kigali yanyagiye ikipe ya Sunrise Fc mu mukino wa gicuti

Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Mata 2021, kuri Stade Amahoro I Remera hari harimo kubera umukino wa gicuti wahuzaga ikipe ya AS Kigali yari yakiriyemo ikipe ya Sunrise yo mu karere ka Nyagatare mu rwego rwo gukomeza kwitegura shampiyona y’cyiciro cya mbere izatangira tariki ya 1 Gicurasi 2021.

Ni umukino urangiye ikipe ya AS Kigali inyagiye ikipe ya Sunrise Fc ibitego 4-1, aho igitego cya mbere cya AS Kigali cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 31, Benedata Janvier yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 33 ndetse igice cya mbere kikaba cyaje kurangira ari ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Sunrise Fc yatangiye ikora impinduka maze ku munota wa 46 iyi kipe ihita ibona penaliti yakorewe umukinnyi Kawesa ndetse ahita anayinjiza neza, amakipe yombi yakomeje gusatirana areba ko yabona ibindi bitego ibintu byaje no guhira ikipe ya AS Kigali kuko ku munota wa 58 Hussen Tchabala abonera ikipe y’abanyamujyi igitego cya gatatu.

Ikipe ya Sunrise Fc itozwa na Moses Basena yakomeje gushaka uko yagabanya ikinyuranyo cy’ibitego yari yatsinzwe gusa ntibyaje kubakundira kuko ku munota wa 71 w’umukino rutahizamu Biramahire Abeddy yatsindiye ikipe ya AS Kigali igitego cya kane ku mupira mwiza yahawe na Ndekwe Felix winjiye mu kibuga asimbuye ndetse umukino uza kurangira ikipe ya Sunrise Fc ikubiswe ibitego 4-1.

Muri shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira tariki ya 1 Gicurasi 2021 igakinwa mu buryo bw’amatsinda, ikipe ya AS Kigali iri kumwe mu itsinda n’ikipe ya Musanze Fc, Police Fc ndetse n’ikipe ya Etencelles, mu gihe ikipe ya Sunrise Fc iri kumwe mu itsinda n’ikipe ya Marine Fc, Espoir Fc ndetse n’ikipe ya Mukura Vs.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombie:

Abakinnyi 11 AS Kigali FC yabanjemo:

Ndayishimiye Eric Bakame , Bayisenge Emery,Rurangwa Mossi,Ishimwe Christian ,Benedata Janvier,Hussein Shaban Tchabalala, Kwizera Pierrot, Karera Hassan,Aboubakar Lawal, Nkinzingabo Fiston, Hakizimana Muhadjiri.

Abakinnyi 11 Sunrise FC yabanjemo:
Nsabimana Jean Dieu , Nzayisenga Jean Damour, Twagirimana Innocent, Mushyimiyimana Regis, Muhinda Brian, Majyanjaro Suliaman, Wangi pius , Niyonzima J.Paul, Hood Kawesa, Niyibizi Vedaste, Mudeyi Suliaman.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button