Imikino

Ikipe ya Gorilla FC yandikiye Musanze Fc ibatira umunyezamu Shema Innocent

Ikipe ya Gorilla FC yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda binyuze mu buyobozi bw’iyi kipe, bamaze kwandikira ibaruwa ikipe ya Musanze FC basaba ko batizwa umunyezamu witwa Shema Innocent.

Nkuko ibikubiye mu ibaruwa bibivuga, Gorilla Fc yandikiye Musanze Fc isaba ko yatizwa umunyezamu Shema Innocent kugirango ajye kubakinira muri uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

Shema Innocent ni umunyezamu wa gatatu cyangwa se uwa kane bitewe n’abandi banyezamu bari mu ikipe ya Musanze Fc, barangajwe imbere na Ndoli Jean Claude, Ntaribi Steven wafashije ikipe ya Gorilla Fc mu cyiciro cya mbere ndetse n’umunyezamu witwa Pacifique waguzwe mu ikipe ya Bugesera Fc.

Shema Innocent yakomeje kugorwa no kubona umwanya wo kubanza mu kibuga

Uyu munyezamu Shema Innocent usanzwe anakomoka mu karere ka Musanze, amaze mu ikipe ya Musanze Fc imyaka myinshi cyane gusa kubona umwanya wo gukina byakomeje kumubera ikibazo bitewe n’abandi banyezamu baba bahanganye nawe bituma atoroherwa no kujya mu kibuga, ari nabyo byatumye ubuyobozi bwa Gorilla Fc bwandika bumutira kugirango ajye guhabwa umwanya wo gukina ndetse abashe no kuzamura urwego rwe afasha n’iyi kipe.

Ibaruwa ikipe ya Gorilla FC yandikiye ikipe ya Musanze FC 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button