
Kuri uyi wa mbere, Ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’Ubutaliyani, yatangaje ko yirukanye umutoza Igor Tudor wayitozaga nyuma yo kumara imikino 8 adatsinda haba muri shampiyona ndetse no mu mikino yo ku mugabane w’u Burayi.
Mu itangazo iyi kipe yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ryagiraga riti” Juventus FC iramenyesha ko uyu munsi yirukanye Igor Tudor ku mirimo ye nk’umutoza mukuru w’ikipe y’abagabo. Turamushimira ubunyamwuga n’ubwitange yagaragaje mu mezi ashize, kandi turamwifuriza ishya n’ihirwe“.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Juventus bwemeje ko Massimo Brambilla ari we uzaba umutoza w’agateganyo ndetse azatangira kuyobora iyi kipe ku mukino uzayihuza n’ikipe ya Udinese muri shampiyona ku wa Gatatu n’ijoro.
Juventus yatangiye kugorwa cyane kuva mu kwezi kwa Nzeri, aho itigeze itsinda umukino n’umwe mu mikino 8 iheruka gukina mu marushanwa yose yaba muri shampiyona ndetse na Champions League.
Mu byo yanyuzemo harimo gutsindwa imikino itatu ikurikirana harimo uwo yatsinzwe n’ikipe ya Como muri shampiyona ibitego 2-0, gutsindwa na Real Madrid muri Champions League igitego 1-0 ndetse n’umukino yatsinzwe muri weekend n’ikipe ya Lazio igitego 1-0.
Iyi mitwarire mibi yose y’ikipe ya Juventus ikaba ariyo yatumye ubuyobozi bufata umwanzuro wo gutandukana n’umutoza Igor Tudor wahoze ari myugariro ukomeye w’ikipe y’igihugu ya Croatia.
Uyu mutoza Igor Tudor wirukanwe ntabwo agenda wenyine kuko arajyana nabo bari basanzwe bakorana barimo uwitwa Ivan Javorisic, Tomislav Rogic ndetse na Riccardo Ragnacci.
Muri shampiyona y’Ubutaliyani, Seria A, Juventus iri ku mwanya wa 8 inyuma y’amakipe ya Napoli ndetse n’ikipe ya AS Roma ku kinyuranyo cy’amanota atanu, Mu gihe muri Champions League iyi kipe iri ku mwanya wa 25 n’amanota abiri yonyine mu mikino itatu imaze gukina.























