Imikino

Ikipe ya Kiyovu Sport yamaze kubona umutoza mushya usimbura Karekezi Olivier

Ikipe ya Kiyovu Sport bakunze kwita urucaca nyuma yo kwirukana uwari umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier bamushinja kwitwara nabi, iyi kipe ikaba yamaze kubona umutoza mushya uturutse mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi.

Nkuko amakuru yamenyekanye mukanya gato gashize kuri uyu munsi tariki ya 4 Gicurasi 2021, ikipe ya Kiyovu Sport yamaze kubona umutoza mushya uwo ntawundi akaba ari umugabo ukomoka mu gihugu cy’Uburundi witwa Ndayiragije Etienne wahoze atoza ikipe y’igihugu ya Tanzaniya gusa nyuma akaza gusezererwa ashinjwa umusaruro mucye yakuye mu mikino ya CHAN.

Ndayiragije Etienne ni umugabo ukomeye cyane mu butoza kuko asanzwe afite License A ya CAF, yagiye atoza amakipe atandukanye harimo ikipe ya Azam Fc yo mu gihugu cya Tanzaniya ndetse n’ikipe y’igihugu yabo aherukamo, ikindi kandi yabaye umukinnyi ukomeye cyane w’ikipe ya Mukura Victory Sport ndetse akaba yaranakinnye no mu ikipe ya Rayon Sport.

Etienne Ndayiragije aje gusimbura umutoza Karekezi Olivier uheruka kwirukanwa

Uyu mutoza akaba aje gusimbura Olivier Karekezi uheruka kwirukanwa, akaba agomba gufasha ikipe ya Kiyovu Sport kugera ku ntego zayo yiyemeje zirimo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka w’imikino urimo gukinwa mu buryo bw’amatsinda.

Ikipe ya Kiyovu Sport ikaba iherereye mu itsinda rya kabiri hamwe n’ikipe ya Rayon Sport, Rutsiro Fc ndetse na Gasogi United, aho ku munsi wejo Kiyovu Sport izaba icakirana n’ikipe ya Rayon Spot mu mukino wa kabiri mu matsinda kuko umukino wa mbere batsinzwe na Rutsiro Fc ibitego 2-1 kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button