Imikino

Ikipe ya Rayon Sport yasinyishije umukongomani Heritier Nziga Luvumbu

Rutahizamu mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Heritier Nziga Luvumbi, yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sport amasezerano y’amezi abiri.

Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryemereye amakipe kugura abakinnyi mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri, ikipe ya Rayon Sport yahise itangira kuganiriza abakinnyi ndetse ibiganiro yagiranye n’abamwe mu bakinnyi bigenda neza, none kuri ubu ikaba yamaze kwibikaho umukinnyi Heritier Luvumbu Nziga.

Uyu Rutahizamu Heritier Luvumbu yasinyiye ikipe ya Rayon Sport amasezerano y’amezi abiri agomba kuzamara akinira iyi kipe ifite abafana benshi hano mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, akaba aje gufasha ikipe ya Rayon Sport muri shampiyona y’icyiciro cya mbere igiye kuzakinwa mu buryo bw’amatsinda kubera icyorezo cya Coronavirus.

Heritier Luvumbu yari asanzwe akina mu gihugu cya Maroc

Heritier Luvumbu wamenyekanye cyane mu mikino ya CHAN yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2016, amaze igihe akina mu gihugu cya Maroc mu ikipe yitwa Youssoufia Berrechid yagezemo avuye mu ikipe ya AS FAR nayo yo mu gihugu cya Maroc. Uyu mukinnyi kandi akaba yarakinnye mu ikipe ya As Vita Club yavuyemo yerekeza mu gihugu cy’Ububirigi mu ikipe ya Union SG.

Heritier Luvumbu yifotozanya n’abayobozi ba Rayon Sport

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button