AmakuruImikino
Trending

Ikipe ya RBC yanyagiye AS MEF yo muri Benin mu mukino wa gicuti

Mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika y’abakozi (Africa Workers Games 2025) iteganijwe kubera mu gihugu cya Algeria mu kwezi ku Ugushyingo, ikipe ya RBC yanyagiye ikipe ya AS MEF Benin FC yo mu gihugu cya Benin ibitego 3–0.

Ni mu mukino mpuzamahanga wa gicuti wabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, wari wateguwe mu rwego rwo gutsura umubano ndetse no gukomeza gufasha aya makipe yombi kwitegura imikino nyafurika iteganijwe kuzaba mu kwezi gutaha.

Ni umukino utari woroshye n’agato ku mpande zombi nubwo wabonaga ikipe ya RBC isanzwe ibitse igikombe giheruka cya shampiyona y’abakozi mu Rwanda (ARPST) iri hejuru cyane yiyi kipe ya AS MEF yo mu gihugu cya Benin.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande w’ikipe ya RBC

Guhera ku munota wa mbere kugeza ku munota wa nyuma, Ikipe ya RBC yigaragaje nk’ikipe ifite ubunararibonye kurusha ikipe ya AS MEF bitewe n’imbaraga, umuvuduko udasanzwe ndetse n’ubwenge bwinshi abakinnyi ba RBC bakoreshaga basatira izamu ryiyi kipe yo mu gihugu cya Benin.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande w’ikipe ya AS MEF yo muri Benin

Ikipe ya AS MEF yagowe cyane n’abakinnyi b’ikipe ya RBC biganjemo abakinnyi benshi bakinnye mu makipe atandukanye hano Rwanda ndetse byatumye isoza umukino itsinzwe ibitego 3-0, byatsinzwe na myugariro Nshimiyimana Patrick, Mwizerwa Emmanuel ndetse na rutahizamu Byamungu Abbas

AS MEF Benin FC isanzwe ari ikipe ya Minisiteri y’imari n’ubukungu muri Benin (Ministry of Economy and Finance) ndetse ikaba ari nayo yegukanye igikombe cya shampiyona y’abakozi muri kiriya gihugu ndetse bikaba byarahise biyifasha kubona itike yo kuzahagararira Benin mu mikino nyafurika y’abakozi izabera muri Algeria.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium

Cyubahiro Beatus usanzwe uyobora imikino muri RBC, wari kapiteni kuri uyu mukino, yavuze ko uyu mukino mpuzamaganga wa gicuti hari byinshi ubafashije mu bijyanye no gukomeza kwitegura imikino nyafurika y’abakozi.

Uyu muyobozi yagize ati” Uyu mukino udufashije kumenya uko amwe mu makipe azitabira imikino nyafurika ahagaze ndetse nuko arimo kwitegura iyo mikino, Natwe tugomba gukomeza kwitegura kugirango tuzitware neza”.

Abakapiteni b’amakipe ndetse n’abasifuzi bayoboye umukino

Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umukino
Abasimbura ku ruhande rwa AS MEF

 

Abasimbura ku ruhande rwa RBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button