ikipe ya Rutsiro Fc itsinze Kiyovu Sport mu mukino ufungura shampiyona
Umukino wa mbere ufungura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Primus National League) wahuzaga ikipe ya Rutsiro Fc yari yakiriyemo ikipe ya Kiyovu Sport kuri Stade Umuganda, urangiye ikipe ya Rutsiro Fc yegukanye itsinzi nyuma yo gutsinda ikipe ya Kiyovu Sport ibitego 2-1.
Nkuko byari biteganijwe uyu mukino watangiye ku isaha ya saa sita n’igice ukaba wasifuwe n’umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salma wari hagati mu kibuga, bigitangira hakiri kare ku munota wa 7 w’umukino ikipe ya Kiyovu sport yabonye Penaliti maze yinjizwa neza n’umukinnyi Robert Sabbah, ntibyatinze kuko ku munota wa 12 w’umukino ikipe ya Rustiro Fc yaje kwishyura igitego kuri Penaliti yatewe neza n’umurundi Ndarusanze Jean Claude ndetse igice cya mbere kirangira gutyo.
Ikipe ya Rutsiro Fc itozwa na Binengimana Justin yazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize ivuye mu cyiciro cya kabiri n’umwaka wa mbere iri gukina icyiciro cya mbere, yakomeje kwihagararho imbere y’ikipe ya Kiyovu Sport isanzwe imereye iyi shampiyona maze ku munota wa 80 w’umukino umusore witwa Hatangimana Eric aza gutsindira ikipe ya Rutsiro Fc igitego cya kabiri ndetse umukino urangira gutyo iyi kipe yo mu Karere ka Rutsiro yegukanye amanita atatu ya mbere.
Ni umukino wa mbere mu itsinda rya kabiri ririmo ikipe ya Rayon Sport, Gasogi United, Rutsiro Fc ndetse na Kiyovu Sport, uyu mukino ukaba wabereye kuri Stade Umuganda aho ikipe ya Rutsiro Fc izajya yakirira imikino yayo bitewe n’uko Stade Mukebera iyi kipe yakabaye ikiniraho itujuje ibyangombwa byatuma yakira imikino ya shampiyona, umukino wa kabiri muri iri tsinda uzakinwa ejo hagati ya Rayon Sport ndetse n’ikipe ya Gasogi United kuri Stade Amahoro.