Mu mukino watangiye ugoranye cyane ku mpande zombi, birangiye ikipe ya RBC ibonye intsinzi imbere y’ikipe ya WASAC muri 1/4 cy’igikombe cy’umurimo.
Wari umukino ubanza watinze gutangira kuko wagombaga gutangira saa cyenda n’igice ariko wakereweho iminota 15 yose.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi yakaniranye cyane ubona ikipe ya WASAC ishaka kugarira cyane mu gihe ikipe ya RBC yageragezaga kwataka cyane ishaka uko yabona igitego.
Ikipe ya RBC yakomeje kugerageza kwataka cyane ishaka igitego ariko biba iby’ubusa kuko amahirwe yabonekaga ba rutahizamu batayabyazaga umusaruro ndetse byatumye igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kureba mw’izamu ry’iyindi.
Mu gice cya kabiri n’ubundi amakipe yatangiye yakaniranye cyane nkuko byagenze mu gice cya mbere, ikipe ya RBC ishaka uko yabona igitego mu gihe ikipe ya WASAC yafungaga nk’ibisanzwe.
Amakipe yombi yatangiye gukora impinduka zitandukanye mu bakinnyi bayo ndetse byaje no gutanga umusaruro ku ruhande rw’ikipe ya RBC yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Neza Anderson ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma ba WASAC.
Abakinnyi b’ikipe ya RBC bahise bagira imbaraga nyinshi nyuma yo kubona igitego cya mbere, mu gihe n’abakinnyi ba WASAC bakoraga iyo bwabaga ngo bishyure igitego bari batsinzwe gusa amahirwe yaje kubabana macye kuko baje gutsindwa igitego cya kabiri, gitsinzwe na Angelo nyuma yo kurekura ishoti rikomeye cyane.
Ntibyarangiriye aho kuko abakinnyi b’ikipe ya WASAC basaga n’abamaze gucika intege batsinzwe igitego cya gatatu n’ikipe ya RBC, cyatsinzwe na Shema Derick nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Nyakarundi jean Pierre.
Ikipe ya WASAC yakomeje guhanyanyaza ireba ko yabona igitego cy’impozamarira ari ntibyabakundira kuko umukino warangiye iyi kipe itsinzwe ibitego 3 ku busa.
Ku ruhande rw’ikipe ya RBC byari ibishimo yaba ku bayobozi, abatoza, abakinnyi ndetse n’abafana bose muri rusange, mu gihe ku ruhande rwa WASAC batashye bimyiza imoso nyuma yo gutsindirwa mu rugo.
Mu cyumweru gitaha hateganijwe umukino wo kwishyura, uzasiga hamenyekanye ikipe igeze muri 1/2, ikipe ya RBC ifite impamba y’ibitego 3 niyo izaba yakiriye uyu mukino ndetse ikaba inafite amahirwe menshi yo gukomeza.