AmakuruImikino
Trending

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abakuru yamaze guhamagarwa

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Carlos ukomoka mu gihugu cya Espagne, yamaze guhamagara abakinnyi 24 bagomba gutangira umwiherero.

Iyi kipe y’igihugu Amavubi yahamagawe mu rwego rwo kwitegura imikino ya gicuti igomba kubera mu gihugu cya Maroc, Aho ikipe y’u Rwanda igomba kuzakina n’ikipe y’igihugu ya Guinea Equatorial ndetse nundi mukino wundi bazakina niyindi kipe ariko utari wemezwa.

Mu bakinnyi bahamagawe n’umutoza Carlos higanjemo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda benshi kurusha abakina imbere mu gihugu ndetse hakaba harimo amasura menshi mashya y’abakinnyi tutari tumenyereye mu ikipe y’igihugu yacu Amavubi.

Mu bakinnyi bashya bahamagawe harimo uwitwa Hakimu Sahabo ukinira ikipe ya Lille mu Bufaransa, Trey-Ryan ukinira Standard Lieja mu Bubirigi, Gilbert ukinira Orebro mu Sweden, Kalisa ukinira Etzella muri Luxembourg ndetse na Gren Habimana ukinira ikipe yitwa Victoria Rosport mu gihugu cya Luxembourg.

Mu bandi bakinnyi bahamagawe harimo Rafael York, Brian Clovis, Bizimana Gjihad, Rubanguka Steven, Manishimwe Emmanuel Mangwende ndetse na Niyonzima Ally ukinira Bumamuru mu gihugu cy’Uburundi wongeye kugaruka mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button