AmakuruImikino
Trending

Imbere y’urukiko, Thomas Partey yahakanye ibyaha byose ashinjwa

Umukinnyi wahoze akinira ikipe ya Arsenal hagati mu kibuga, Thomas Partey, yahakanye ibyaha aregwa byo gusambanya ku gahato abagore batatu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 32 aregwa ibyaha bitanu byo gusambanya ku gahato abagore babiri ndetse n’ikindi cyo gusambanya undi mugore. Ibi byaha byose bikaba bivugwa ko byabaye hagati y’umwaka wa 2021 n’uwa 2022 ubwo yakinaga mu ikipe ya Arsenal.

Ubwo Thomas Partey yari yitabye urukiko rwa Southwark Crown Court kuri uyu munsi tariki ya 17 Nzeri 2025, yavuze gusa amazina ye, itariki yavukiyeho arangije avuga ko ibyaha byose bamushinja atabyemera.

Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Ghana (Black Stars) ndetse n’ikipe ya Villarreal yo mu gihugu cya Espagne, biteganijwe ko urubanza rwe ruzaburanishwa tariki ya 2 Ugushyingo 2026 nk’uko byatangajwe n’umucamanza Christopher Hehir.

Umucamanza yavuze ko urubanza ruzatinzwa n’uko inkiko za Crown zifite imanza nyinshi zitaraburanishwa bityo urubanza rwe rukazategereza igihe kirekire. Yongeyeho ko kuba Partey yarafunguwe ku ngwate bituma ashyirwa inyuma y’abandi bantu bafungiye muri gereza bategereje kuburana.

Partey yafunguwe ku ngwate ndetse amategeko akomeye yashyizweho akaba avuga ko atemerewe kuvugana n’abariya bagore bose ndetse atanemerewe kugira aho ahurira nabo, Ikindi kandi akaba agomba kujya amenyesha polisi impinduka zose za burundu ku cyangombwa cy’aho atuye ndetse n’ibijyanye n’ingendo mpuzamaganga azajya ashaka gukora.

Thomas Partey yageze mu ikipe ya Arsenal avuye muri Atlético Madrid mu mwaka wa 2020 nyuma yo gutangwaho miliyoni 45 z’amapawundi. Uyu mukinnyi akaba yarakiniye Arsenal imikino 35 muri shampiyona ya Premier League mu mwaka ushize maze atsindamo ibitego bine.

Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu cya Ghana (Blacks Stars) akaba amaze kuyikinira imikino irenga 50 harimo imikino y’igikombe cy’isi, imikino y’igikombe cy’Afurika (AFCON) ndetse nindi itandukanye.

Umuvugizi w’ikipe ya Arsenal yavuze ko amasezerano ya Thomas Partey yarangiye tariki 30 Kamena uyu mwaka ndetse kubera ko urubanza rwe rwari rukiri mu nkiko iyi kipe itashoboraga kugira icyo itangaza kuri iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button