Komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yamaze kwemeza ko ikipe ya As Kigali ari yo izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup aho kuba Rayon Sports nkuko benshi babitekerezaga.
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya komite nyobozi yo kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2020, kivuga ko cyashingiye ku ngingo zitandukanye harimo ku mategeko agenga igikombe cy’amahoro mu ngingo yayo ya 3.3 bavuga ko ikipe yegukanye iri rushanwa ari yo ihagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup.
Nanone kandi Ferwafa ikaba itangaza ko ishingiye ku mabwiriza agenga irushanwa rya CAF Confederation Cup yemejwe tariki ya 17 Nyakanga 2019 agahita atangira gukurikizwa.
Aya mabwiriza mu gika cyayo cya kane mu gace ka gatandatu bavuga ko mu gihe cyose igikombe cy’igihugu kidakinwe, ishyirahamwe rifite uburenganzira bwo gutanga ikipe yari yahagarariye igihugu mu marushanwa aheruka ipfa kuba yaranakinnye igikombe cy’igihugu cyabanje.
Ferwafa kuvuga ko ikurikije kuba As Kigali ari yo yegukanye igikombe cy’igihugu giheruka kandi uyu mwaka iri rushanwa rikaba ritarakinwe, iyi kipe ikaba ari yo isanze APR FC mu marushanwa nyafurika aho izaba ari yo ihagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup y’umwaka w’imikino utaha.