Ikipe ya RBC yamaze gutangira imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-2025, aho iri kumwe n’abatoza bashya basanzwe bafite amazina aremereye mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
N’imyitozo yatangiye tariki ya 27 Gicurasi 2024, Aho iyi kipe yatangiye kwitegura shampiyona ihuza abakozi bakora mu bigo bya leta ndetse n’ibigo byigenga iteganijwe gutangira tariki ya 12 Nyakanga 2024.
Iyi myitozo ikaba ikomeje kubera ku kibuga giherereye mu ishuri ry’ubumenyi ngiro rya IPRS Kicukiro, Aho imyitozo irimo gukoreshwa n’abatoza bashya barangajwe imbere na Banamwana Camarade Issa, Uyisenga Kamali Methode ndetse na Mazimpaka Andre.
Aba batoza bakaba barageze mu ikipe ya RBC baje gusimbura abari basanzwemo barimo Hakizimana Patrick wari umutoza mukuru ndetse na Ndoli Jean Claude wari umutoza wungirije basezerewe kubera umusaruro mucye.
Nyuma yo kubura igikombe na kimwe mu mwaka w’imikino ushije, Ubuyobozi bw’ikipe ya RBC bwahise bukora impinduka mu batoza maze Banamwana Camarade Issa wanyuze mu makipe atandukanye arimo Gicumbi, Ivoire Olympic ndetse n’ayandi agirwa umutoza mukuru muri iyi kipe nkuko twabibatangarije mu nkuru zacu ziheruka.
Kamali Uyisenga Methode wanyuze mu makipe arimo As Muhanga yahise agirwa umutoza wungirije, mu gihe Mazimpaka Andre wabaye umunyezamu ukomeye mu makipe atandukanye arimo Rayon Sport, Musanze Fc ndetse n’ikipe n’igihugu Amavubi ariwe wagizwe umutoza w’abanyezamu muri iyi kipe.
Aba batoza ubwo basinyaga amasezerano muri iyi kipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, basabwe ko bagomba kwegukana buri gikombe cyose bazakinira ndetse bagafasha n’iyi kipe gusohokera igihugu mu mikino nyafurika y’abakozi iteganijwe kubera mu gihugu cya Senegal mu kwezi kwa 12 uyu mwaka nkuko Cyubahiro Beatus perezida wiyi kipe yabidutangarije.
Bamwe mu bakinnyi twabashije kuganira ku kijyanye n’abatoza bashya bazaniwe n’ubuyobozi bw’ikipe, bose bahuriza ku kuba mu gihe gito bamaze bakoreshwa imyitozo n’aba batoza, bamaze kubona ko ari abatoza beza ndetse bazafasha byinshi birimo no kwegukana ibikombe nkuko babyemereye ubuyobozi bwabo.