AmakuruUrukundo

Inama abakundana bakurikiza zikabafasha kurambana

Uko bwije n’uko bukeye urukundo rugenda rugabanuka mu bantu aho usanga abakundanye uyu munsi batandukanye ejo, cyangwa abarushinze ntibamarane kabiri.

Ibi bikaba bitera impugenge benshi batinya kujya mu rukundo bibwira ko ntaho ruzagera ndetse n’abarurimo bagahorana umutima uhagaze.

Gusa nubwo bimeze gutya hari inama abakundana bakurikiza zikabafasha kurambana umubano wabo ugashinga imizi:

1.Kugira icyerekezo kimwe cy’ejo hazaza

Inama abakundana benshi batitaho ni ukugira icyerekezo rusange bahuriyeho. Iyo umuntu ashinze kompanyi y’ubucuruzi, akenshi abayishinze barema kandi bakagaragaza icyerekezo cya kampani yabo n’uko bifuza ahazaza hayo hazaba hameze.

Iki cyerekezo kizwi na bose mu bayigize ni cyo gifasha buri wese mu bayikoramo akora agamije kugeza iyi kampani ku cyo biyemeje kugeraho akanagendera mu cyerekezo kompani igendamo.

No ku bakundana rero, ntibitandukanye n’ibi. Abakundana usanga bafite icyerekezo kigaragara kandi gisobanutse cy’uko bifuza urugo rwabo ruzaba rumeze mu myaka wenda 10, 20 se cyangwa se wenda na 30, 35 cyangwa 40.

2. Gukorera mu mucyo

Kubwizanya ukuri ni kimwe mu bintu abakundana cyane cyane abubatse bemeranyaho nk’icy’ingenzi kurusha ibindi mu kubaka no gutuma icyizere bagirirana kiramba. Gusa gukorera byose mu mucyo (transparency) bituma no kubwizanya ukuri bijya ku rundi rwego rushya.

Gukorera mu mucyo bivuga ko nta mabanga agomba kuba hagati yawe n’uwo mwashakanye- yewe ntuba ukwiye kumuhisha imibare y’ibanga ukoresha kuri konti zo muri banki, imeyili, imbuga nkoranyambaga cyangwa ngo abe atazi umubare cyangwa ijambo ry’ibanga cyangwa igishushanyo (pattern) yinjira muri telefoni yawe.

Kirazira!!!! Ababana bakundana ibi babikora batanabanje kubitekerezaho kandi bizamura ukwizerana kwabo ku rwego rwo hejuru.

3. Bashaka igihe cyo gukorera hamwe ibikorwa bari kumwe amaso ku maso bonyine

Benshi mu bakundana bibwira ko kumarana bari kumwe (Quality time) ari ugusohoka bakarebana ibiganiro bakunda cyangwa bakajya nko kurebana umupira cyangwa igitaramo runaka cy’umuhanzi bakunda mbese bakaba basohokana n’inshuti zabo bakishima.

Nubwo ibi na byo ari ibikorwa byashimisha, kumarana igihe mwembi mukorana igikorwa runaka aho muba muri kumwe murebana amaso ku maso byongera ku kigero cyo hejuru ubwiyumvanemo bwanyu ndetse n’isano ikomeye benshi mu bakundana birengagiza.

4.Gushaka ubumenyi ku bintu bishya

Indi nama ikomeye igirwa  abakundana ni ukugerageza ibintu bishya. Bivugwa ko ubuzima buryoshywa n’ibyo ububonyemo utari uzi, mbese kuba hari ikintu cyiza uvumbuye biryoshya ubuzima bitari uguhora mu ndirimbo imwe nsa.

Ibi rero n’ingo zishaka kubana neza ntibyazisize. Abakundana  bagomba iteka kugerageza utuntu dushya bituma bagira ubunararibonye bushya bubafasha gukurira hamwe. Ubu bunararibonye bushya ni bwo bubashisha abubatse kugira ingingo nshya zo kuganiraho ndetse n’ibikorwa bishya byo gusangira.

5. Gusekera hamwe

Kuba mwatera urwenya mugaseka ni ikirungo kiryoshya urukundo rwanyu maze umubano wanyu ugakomeza ugatengamara. Ibi byubaka umusingi w’icyizere no kubahana. Bavuga ko guseka ari wo muti uruta indi yose kandi abakundana banywa kuri uyu muti kenshi bararambana.

6. Baratungurana

Gutungurana cyangwa gukora ‘surprise’ bikorwa mu buryo bwinshi, gusa akenshi iyo umwe mu bakundana agize atya agatungura mugenzi we amuha impano cyangwa akandi kantu gashimishije nko kumujyana ahantu atari azi heza, ni urugero, ibi bituma babana mu by’ibyishimo.

Nk’ubu uramutse ufashe uwo mukundana ukamujyana ahantu runaka umutunguye cyangwa ukamujyana mu gitaramo cy’umuhanzi akunda biramushimisha cyane.

7. Kugerageza guhuza ibibashimisha

Kimwe mu byatuma umubano uramba ugakomera ni ukuba abawurimo bishimira kumarana igihe kandi icyo bacyishimira kurushaho iyo bahuje icyo bagikoramo.

Nubwo wenda umwe muri mwe yaba ari we usanzwe akunda icyo gikorwa kurusha undi, kuba wafasha mugenzi wawe mukagikorera hamwe bituma mwumva mwishimiye uko gufatanya kandi bikongera uko mwiyumvanamo.

8.Kureka uwo mukundana akagira igihe cye

Nubwo kugira igihe umarana n’uwo mukundana ari ingenzi cyane, ntimukwiye kwirengagiza ko buri wese muri mwe akwiye na none kugira igihe cye bwite.

Iki si igihe wenda amara yiruka imihana cyangwa ari kumwe n’inshuti ze [uretse ko nta n’icyo bitwaye kuko burya na ho hari ibyo yahungukira byafasha umubano wanyu], icyakora na none aba akeneye igihe cyo kwitekerezaho no kugenzura ibimufitiye akamaro kurusha ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button