FAWE Rwanda ku bufatanye na “Beautiful World Canada Foundation”, Umuryango w’Abagiraneza wo mu gihugu cya Canada, bazatanga ubufasha mu kwiga (scholarship) ku bana b’abakobwa badafite amikoro kwishyura amashuri ku rwego rwa Kaminuza.
Ni muri urwo rwego FAWE Rwanda irimo gushakisha abakobwa/abadamu bakiri bato 60 ubu batarimo kwiga muri Kaminuza kubera ko babuze amikoro.
Ibisabwa n’uko ugomba kuba warasoje amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2019-2020 cyangwa mu mwaka w’amashuri wa 2020-2021 kandi ukaba wujuje ibindi bisabwa bikurikira kugira ngo uzahabwe inkunga yo kwiga muri kaminuza ya INES Ruhengeri, muri gahunda y’imyaka itatu mu by’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (STEM course) mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023.
Mu mashami biteganijwe ko azatangirwaho inkunga ku bazaba bujuje Ibisabwa ni ishami rya Computer Sciences ndetse n’ishami rya Land Administration & Management.
Ibisabwa ni ibi bikurikira:
•Fotokopi y’Indangamuntu
•Fotokopi y’indangamanota yo mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (National/REB Examination results slip)
•Kuba waragize amanota atari munsi ya 40 kuri 73 mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye kandi ufite nibura amasomo 2 y’ingenzi watsinze neza (2 principal passes )
•Inyandiko y’Umuyobozi w’Ikigo wigagamo (recommendation letter) isobanura impamvu umuryango wawe ufite ubushobozi buke bwo kwishyura amafaranga y’ishuri
• Icyemezo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge gisinye kandi kiriho kashe, kigaragaza icyiciro cy’Ubudehe umuryango wawe ubarizwamo.
• Inyandiko isaba inkunga yujujwe neza (application form) usanga ku rubuga rwa FAWE Rwanda : www.fawerwa.org.
Icyitonderwa: Izi nyandiko zose zikubirwa mu idosiye imwe (zipped folder) yitwa: UNIVERSITY SCHOLARSHIP APPLICATION FOR……… (shyiramo amazina yawe ahari utudomo) kandi yoherezwa inshuro imwe gusa.
Itariki ntarengwa yo kuyohereza inyandiko isaba inkunga ni 22 Ukwakira 2022 saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Abifuza gusaba inkunga baragirwa inama yo kubanza gushaka amakuru ahagije kuri ariya mashami yombi yigishwa muri kaminuza ya INES Ruhengeri kugirango bashobore guhitamo neza ibyo bifuza kwiga.
Bikorewe i Kigali kuwa 3 Ukwakira 2022
Antonia Mutoro
Umuhuzabikorwa wa FAWE Rwanda