AmakuruJOBS
Trending

Isoko ryo gutanga ingurube kubagenerwabikorwa 293 ifite ibiro biri hagati ya 20-25

EGLISE PRESBYTERIENNE AU RWANDA Mulindi kuwa 05/06/2024

PAROISSE NYARUBUYE

RW0553 EPR MULINDI

ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO RY’INGURUBE KUBAGENERWABIKORWA 293 IFITE IBIRO BIRI HAGATI YA 20-25

Isoko ryo gutanga ingurube kubagenerwabikorwa 293 Nº005/CI/RW5532024

Itorero presbyterienne mu Rwanda Paroisse ya Nyarubuye, itorero rifite icyicaro mu murenge wa NASHO mu karere ka KIREHE akagari ka KAGESE umudugudu wa KIBIMBA, rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo batandukanye kandi babifitiye ububasha gupiganira isoko rigaragara haruguru . Ibi bikazabera ku icyicaro cy’Itorero aho Umushinga Rw0553 EPR Mulindi Uterwa inkunga na Compassion International-Rwanda ukorera.

Ingurube zicyenewe ni Amashashi apima kuva ku ibiro 20kg kuzamura , zujuje ubuziranenge , zapimishijwe amaraso kandi zambaye amaherena.

Hemerewe gupiganwa ba rwiyemezamirimo bujuje ibyangombwa bikurikira:

Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba wa EPR Paruwase Nyarubuye,

Proforma igaragaza ibiciro

Kuba afite campany abarizwamo,

Kuba afite konte muri banki ifite ikoranabuhanga

Registre y’ubucuruzi igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora uyu murimo ari gupiganira , ( RDB Certificate )

TIN,VAT, Icya ngombwa cyo kutabamo umwenda w’imisoro gitangwa na RRA kiriho umukono wa Noteri

Kugira akamashini gasohora inyemezabwishyu yemewe n’ikigo RRA(EBM),

Kuba afite icyangombwa gitangwa na RAB cyemezako yemerewe gucuruza ayo matungo(Permit work)

Photocopy y’irangamuntu ya nyiri company

Kuba afite ubushobozi bwo kuzizana muminsi icumi amaze guhabwa amasezerano

Kwerekana ibyangombwa byibuze 2 byaho yaba yarakoze imiromo yapiganiye

Abifuza gupiganira iri soko kandi bujuje ibisabwa muri iri tangazo bohereza ibyangombwa byose biriho umukono wa noteri kuri e-mail y’umushinga rw553mulindi@gmail.com bagatanga copy Kuri iyi email CUwase@rw.ci.org kandi documents zidatanzwe hose ziba impfabusa. Kudeposa ni uguhera tariki ya 05/06/2024 kugeza le 19/06/2024 saa yine zuzuye ari nawo munsi wo gufungura amabaruwa kumugaragaro ku cyicaro cy’uwo mushinga , uwatsindiye isoko akabimenyeshwa by’agateganyo kuri email ndetse nabitabiriye bose bamenyeshwa ibyavuye mu ipiganwa .

Kubindi bisobanuro mwahamagara kuri tel: 0788762170 /0788477788

Bikorewe Mulindi 05/06/2024

Umushumba wa EPR Paroisse Nyarubuye.

Pastor INGABIRE Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button