AmakuruJOBS
Trending

Isoko ryo Kugemura Ibikoresho byo Biro, iby’amahugurwa, n’ibyisuku

ITANGAZO RIHAMAGARIRA BA RWIYEMEZAMIRIMO KUZA GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGEMURA IBIKORESHO BYO MU BIRO, IBY’AMAHUGURWA, N’IBYISUKU.

Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa, AEE-Rwanda-Ishami rya Rusizi, ufite ibiro mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe, Akagari ka Kamurera, Umudugudu wa Gikombe. Ufite kandi ibiro mu murenge wa Gitambi, Akagari ka Mashesha, Umudugudu w’Idaga, urahamagarira ba Rwiyemezamirimo babishaka kandi bujuje ibisabwa kuza gupiganira isoko ryo kugemura ibikoresho byo mu biro, iby’amahugurwa, ndetse n’ibyisuku, no gutanga izindi servise zijyanye na papeterie.

Uko isoko riteye:

  • Gutanga ibikoresho byavuzwe haruguru igihe cyose AEE ibikeneye mu gihe cy’umwaka wa 2024.
  • Kubahiriza inzira zo gutanga ibikoresho no kwishyuza amafranga y’ibyatanzwe hakurikijwe amategeko abigenga.

Upiganira isoko agomba kuzana ibyangobwa bikurikira:

  • Ibaruwa isaba yandikiwe umuhuzabikorwa wa AEE-Rwanda isaba gupiganirwa isoko
  • Inyandiko igaragaza byimbitse ibiciro azatangiraho isoko ku bikoresho bikenewe na AEE bikubiye mu gatabo k’ibikenewe DAO
  • Fotokopi y’icyemezo cya RDB
  • Fotokopi y’icyemezo cya TVA
  • Icyemezo cyo kutagira imyenda y’imisoro muri RRA
  • Ikigaragaza ko ukoresha EBM
  • Ibaruwa(recommendation) eshatu zigaragaza aho yakoze imirimo isa nk’iyo AEE Rwanda ikeneye ko mukora
  • Inyemezabwishyu y’igitabo cy’isoko yishyuwe AEE Rwanda kuli nimero ya konti 00040-00047325-22 RWF in Bank of Kigali.

Usaba iryo soko agomba kuzana ibi byangombwa mu ibahasha ifunze neza, inyuma yanditseho “Gupiganira isoko rya serivise za papeteri, n’ibikoresho byo mu biro, amahugurwa, niby’isuku”. Amabaruwa asaba isoko agomba kuba yagejejwe ku biro bikuru bya AEE Rwanda bikorera ku Gishushu (imbere ya Karere ka Gasabo) bitarenze tariki ya 23/05/2024 saa yine (10h00) za mu gitondo. Amabaruwa akazafungurwa uwo munsi taliki ya 23/05/2024 saa yine n’igice (10h30).

Icyitonderwa:

  • Kubera ko ibikoresho bizakenerwa na AEE Rusizi,upiganira iri soko akwiriye kuba akorera Rusizi kugirango bijye byoroshya ingendo zo kugemura ibikoresho no gutanga serivise za secretariat ( gufotora impapuro na printing.
  • Urutonde rw’ibikoresho bizakenerwa murabisanga mu gitabo cy’isoko (DAO)

Kubindi bisobanuro mwatwandikira kuli email: jdusabe@aeerwanda.ngo

Bikorewe i Kigali, kuli 15/05/2024

DUSABE Jackie

Procurement and Logistics Manager

AEE-Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button