
ITORERO ANGILIKANI RY’URWANDA Gikomero, kuwa 29/08/2025
PARUWASI GIKOMERO
UMUSHINGA RW0801 EAR MUNINI
ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO
UBUYOBOZI BW’UMUSHINGA RW0801MUNINI UKORERA KU ITORERO ANGLICAN RY’URWANDA PAROISSE YA GIKOMERO , MU KARERE KA GASABO, UMURENGE WA GIKOMERO, AKAGALI KA MUNINI; BUNEJEJWE NO KUMENYESHA BA RWIYEMEZAMIRIMO BABISHAKA KANDI BABIFITIYE UBUSHOBOZI KO BWIFUZA GUTANGA ISOKO:
ISOKO RYO KUGEMURA IBIRIBWA BYO GUTEKERA ABAGENERWABIKORWA 251 B’UWO MUSHINGA MURI GAHUNDA YA BO Y’AMASOMO YA BURI WA GATANDATU WA BURI CYUMWERU BIGIZWE NA: UMUCERI, IBISHYIMBO, AMAVUTA YO GUTEKA, ISUKARI, SOSOMA , IMBOGA ZITANDUKANYE, IBIRUNGO, AMAKARA, AMANDAZI, N’ IMBUTO .
UWUMVA YIFUZA GUPIGANIRA IRISOKO ASABWE KUGERA KU BIRO BY’UMUSHINGA RW0801 EAR MUNINI GUHERA TARIKI 01/09-15/9/2025 AGAHABWA IGITABO GIKUBIYEMO AMABWIRIZA Y’ISOKO NYUMA Y0 KWISHYURA AMAFARANGA IBIHUMBI 5000RWF ADASUBIZWA AYO MAFARANGA AKISHYURWA KURI KONTI 00046-0776070162 IRI MURI BANK YA KIGALI IRI MUMAZINA YA RW0801 EAR MUNINI-GIKOMERO. ITARIKI YO GUFUNGURA AMABARUWA 15/09/2025.
KU BINDI BISOBANURO WAHAMAGARA:
-UMUYOBOZI W’UMUSHINGA: 0721360084
-PASTORI WA EAR GIKOMERO: 0783062719
UMUSHUMBA WA EAR PAROISSE GIKOMERO
Rev. Etienne NKUNZWENIMANA