ADEPR
Ururembo rwa Kigali
Paruwasi Kicukiro
Tel: +250 788609463
ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA AMASOKO
Umushinga RW 0347 ADEPR Kanombe uterwa inkunga na Compassion International ukorera mu Itorero ADEPR Paruwasi ya KICUKIRO, Itorero rya Nyarugunga urahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira isoko rikurikira :
- Isoko ryo kugemura ibiryo by’abana muri gahunda ya Saturday program
Uwifuza gupiganira ayo masoko ashobora kuza gufata ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro by’umushinga, amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 frws) kuri buri soko adasubizwa, agashyirwa kuri konti No 00040-06990294-28 iri muri Banki ya Kigali (BK) yitwa ADEPR KIGALI REGION. Amabahasha y’ipiganwa azakirwa kandi afungurirwe mu ruhame ku wa 16/8/2024 saa ine(10:00) ku Biro by’umushinga.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone :0788591407/0788609463
Bikorewe i Nyarugunga ku wa 1 /8/2024
UMUSHUMBA W’ADEPR PARUWASI KICUKIRO
MUSHARANGI MUTIMA JONATHAN
B.P5121Kigali-Rwanda Arrêté Royal du 30 septembre 1930 Arrêté Ministériel no 026/11 du Mai 1998