AmakuruJOBS

ISOKO RYO KUGURIRA NO GUTANGA IHENE KU BAGENERWABIKORWA 84 B’UMUSHINGA RW0162 EMLR NYAKABUNGO

ITANGAZO RY’ISOKONº003/CI/RW0162/23-24

ISOKO RYO KUGURIRA NO GUTANGA IHENE KU BAGENERWABIKORWA 84 B’UMUSHINGA RW0162 EMLR NYAKABUNGO

Ubuyobozi bw’Itorero Methodiste libre mu Rwanda Paroisse ya Nyakabungo,ifite icyicaro mu mu karere ka Kirehe,Umurenge wa Mpanga,Akagari ka Nyakabungo.Ifite umushinga RW0162 EMLR Nyakabungo burifuza gutanga isoko ryo kugura no guha abana 84 b’uwo mushinga Ihene zo korora.

Izo hene zigomba kuba ari amashashi cyangwa ibyaye rimwe,kuba ari nziza,zifite igikuriro,zigeze igihe cyo kwima kandi zidafite inenge n’imwe.

Abifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira :

  • Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umuyobozi wa Paroisse EMLR Nyakabungo
  • Facture Proforma igaragaza igiciro cya kimwe na mbumbe.
  • Kuba afite campany abarizwamo ifite TIN Number ya RRA na TVA kandi yanditse muri RDB.
  • Kuba afite Attestation de Non creance ya RRA na RSSB itarengeje amezi 3.
  • Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
  • Kuba yemera kwishyurwa hakoreshejwe OP kandi afite Compte muri Banki ikoresha ikoranabuhanga kandi iri mu mazina ya Company iri mu byangombwa.
  • Kuba afite ibyemezo bigaragaza aho yakoze iyo mirimo nibura 3 kandi ko yayikoze neza.
  • Fotocopy y’indangamuntu yany’iri company cg ikindi cyemezo kiyisimbura cyemewe n’amategeko.

Abujuje ibisabwa muri iri tangazo babifitiye ubushobozi kandi babishaka, basabwe kohereza ibyangombwa byabo byuzuye neza kuri Email:rw162nyakabungo@gmail.com,bagatanga copy Kuri Email:Cuwase@rw.ci.org

N.B:

  • Ibyangombwa byose bigomba kuba biri muri Document imwe iri PDF kandi yanditseho GUPIGANIRA ISOKO RY’IHENE. Gutanga ibyangombwa bizarangira kuwa kane le 25/04/2024 saa kumi n’imwe(17h00) z’umugoroba.
  • Gufungura amabaruwa ku mugaragaro bizaba kuwa gatanu le 26/04/2024 Isaa yine zuzuye(10h00).
  • uwatsindiye isoko azabimenyeshwa mu nyandiko.

Ibyangombwa bitazanyuzwa kuri izo email zombi ntagaciro bizagira kandi Dossier igomba gutangwa hakoreshejwe email ya Company kuko ninayo inyuzwaho ibisubizo byose by’uwapiganye.

Kubindi bisobanuro mwabariza kurizo Addresse zatanzwe hejuru.

Bikorewe I Nyakabungo, kuwa 12/04/2024

Rev. Isacar NDIKUBWIMANA

Umuyobozi wa EMLR Paroisse Nyakabungo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button