EGLISE METHODISTE LIBRE AU RWANDA PAROISSE NYAKABUNGO PROJECT RW0162 EMLR NYAKABUNGO Tel:0785133556/0783798893 Email: rw162nyakabungo@gmail.com
ITANGAZO RY’ISOKONº004/CI/RW0162/23-24
ISOKO RYO KUGURIRA NO GUTANGA INGURUBE KU BAGENERWABIKORWA 315 B’UMUSHINGA RW0162 EMLR NYAKABUNGO
Ubuyobozi bw’Itorero Methodiste libre mu Rwanda Paroisse ya Nyakabungo,ifite icyicaro mu mu karere ka Kirehe,Umurenge wa Mpanga,Akagari ka Nyakabungo. Ifite umushinga RW0162 EMLR Nyakabungo burifuza gutanga isoko ryo kugura no guha abana 315 b’uwo mushinga Ingurube zo korora.
Izo ngurube ziri mubwoko bw’invange za Landrace na Pietre zipima guhera kubiro biri hagati ya 15kg-20kg.
Abifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira :
Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umuyobozi wa Paroisse EMLR Nyakabungo
Facture Proforma igaragaza igiciro cya kimwe na mbumbe.
Kuba afite campany abarizwamo ifite TIN Number ya RRA na TVA kandi yanditse muri RDB.
Kuba afite Attestation de Non creance ya RRA na RSSB itarengeje amezi 3.
Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
Kuba yemera kwishyurwa hakoreshejwe OP kandi afite Compte muri Banki ikoresha ikoranabuhanga kandi iri mu mazina ya Company iri mu byangombwa.
Kuba afite ibyemezo bigaragaza aho yakoze iyo mirimo nibura 3 kandi ko yayikoze neza.
Fotocopy y’indangamuntu yany’iri company cg ikindi cyemezo kiyisimbura cyemewe n’amategeko.
Abujuje ibisabwa muri iri tangazo babifitiye ubushobozi kandi babishaka, basabwe kohereza ibyangombwa byabo byuzuye neza kuri Email:rw162nyakabungo@gmail.com, bagatanga copy Kuri Email:Cuwase@rw.ci.org
N.B:
Ibyangombwa byose bigomba kuba biri muri Document imwe iri PDF kandi yanditseho GUPIGANIRA ISOKO RY’INGURUBE.
Gutanga ibyangombwa bizarangira kuwa kane le 29/06/2024 saa kumi n’imwe(17h00) z’umugoroba.
Gufungura amabaruwa ku mugaragaro bizaba kuwa gatanu le 02/07/2024 Isaa yine zuzuye(10h00).
uwatsindiye isoko azabimenyeshwa mu nyandiko.
Ibyangombwa bitazanyuzwa kuri izo email zombi ntagaciro bizagira kandi Dossier igomba gutangwa hakoreshejwe email ya Company kuko ninayo inyuzwaho ibisubizo byose by’uwapiganye.
Kubindi bisobanuro mwabariza kurizo Addresse zatanzwe hejuru.
Bikorewe I Nyakabungo, kuwa 14/06/2024
Rev. Isacar NDIKUBWIMANA
Umuyobozi wa EMLR P aroisse Nyakabungo.
Attachment
itangazo-ryisoko-ryo-kugurira-abana-ingurube-1f4c0ae25ac4d4f63b2071726792616e2