ISOKO RYO KWIGISHIRIZA URUBYIRUKO IMYUGA KU MURIMO MU GIHE CY’AMEZI ATATU(3)
Utanze Isoko: DUHAMIC-ADRI
Umushinga: IGIRE JYAMBERE
Igihe igihe ntarengwa cyo gutanga inyandiko zisaba: Kuwa 11 Kamena ,2024, saa yine za mugitondo (10:00am).
Ku nkunga ya PEPFAR/USAID, DUHAMIC-ADRI yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga IGIRE-JYAMBERE mu mirenge yose igize Akarere ka Nyarugenge na Muhanga kuva mu kwezi kwa 10,2022. IGIRE-JYAMBERE ifite intego yo kurwanya ubwandu bushya bwa Virus tera SIDA no kugabanya ingaruka zayo ku bana b’imfubyi n’abandi bugarijwe n’ibibazo hamwe n’imiryango yabo (OVC) ndetse n’abangavu n’abagore bakiri bato (AGYW).
DUHAMIC-ADRI irahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi bujuje ibisabwa gupiganira isoko ryo kwigishiriza ku murimo urubyiruko mu gihe cy’amezi atatu(3). Urwo rubyiruko ruherereye mu turere twa Nyarugenge na Muhanga ,mu mirenge muri bubone ku mugereka.
Abifuza gupiganirwa iri soko barasabwa kuzuza ifishi iri ku mugereka no kohereza inyandiko zisaba ku biro bikuru bya DUHAMIC-ADRI, bihereye mu karere ka Kicukiro cyangwa mu Karere ka Muhanga cyangwa kuri imeyili procurement@duhamic.org.rw bitarenze kuwa 11 Kamena 2024 isaa yine za mugitondo (10:00 am).
Gufungura mu ruhame inyandiko bizakorwa uwo munsi saa yine n’igice(10:30 am), I Muhanga ndetse n’i Kigali
Icyitonderwa: Inyandiko zizatangwa nyuma y’isaha yavuzwe haruguru ntizizakirwa
Ku bindi bisobanuro wakenera ,wahamagara kuri iyi nimero ikurikira: 0788305329, mu masaha y’akazi kuva saa mbiri zamugitondo kugeza saa kuminimwe za nimugoroba.
Bikorewe I Kigali, kuwa 4/6/2024
MUHIGIRWA Benjamin
Umunyamabanga Nshingwabikorwa
Attachment
annex-ifishi-yo-kuzuzaho-amakuru-asabwa-rwiyemezamirimo0a8081027255476140c09fdcc501b761