
ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO
Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda – Itorero ADEPR ribinyujije muri Paruwasi yaryo ya Kiyanzi yo mu Rurembo rwa Ngoma ikoreramo Umushinga RW 0367ADEPR Kiyanzi rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira isoko ryo
1.Kugemura ibikoresho by’isuku
Uwifuza gupiganira aya masoko yaza gufata igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro by’Umushinga RW0367 Kiyanzi iri muri iyo Paruwase, yitwaje inyemezabwishyu (bordereau) igaragaza ko yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (FRW 10,000) adasubizwa kuri konti N° 100034506064y’Ururembo rwaNGOMAiri muri BANKI YAKIGALI yitwa ADEPR NGOMA REGION. Kuri bordereau hagomba kwandikwaho izina ry’isoko yapiganwe ho n’izina rya Paruwasi
Uwifuza kubona igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa mu buryo bw’ikoranabuhanga agisaba Ubuyobozi bw’Umushinga RW0367ADEPR Kiyanzi akoresheje
e-mail: rw367kiyanzi@gmail.com akohereza ubusabe bwe buri hamwe n’inyemezabwishyu (bordereau) yemeza ko yishyuye ikiguzi cy’igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa, maze akabona kohererezwa icyo gitabo.
Inyandiko z’ipiganwa zizakirwa kandi zifungurirwe mu ruhame ku wa 13/10/2025 saa munani z’amanywa(14h00’) ku Biro by’Umushinga RW0367ADEPR Kiyanzi. Nyuma y’iyo saha nta yindi nyandiko izakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone No: +250 785 150 548 cg 0784897520
Bikorewe i Kiyanzi, ku wa 06/10/2025
Pastor GABO Jules
Umushumba wa Paruwase Kiyanzi























