ITANGAZO RIREBA BA RWIYEMEZAMIRIMO B’ABAGORE N’ABAFITE UBUMUGA
IMPUZAMIRYANGO PRO-FEMMES/TWESE HAMWE KU BUFATANYE NA MASTERCARD FOUNDATION, TRADEMARK AFRICA (TMA) N’IKIGO MPUZAMAHANGA CY’UBUCURUZI (ITC) BINYUZE MURI POROGARAME YA VIBE (Value Added Initiative to Boost Employment program) IGAMIJE GUHANGA AKAZI KU BYICIRO BYIHARIYE, MU MUSHINGAVADE (Value Addition for Dignified Employment for Youth and Women project), BATEGUYE GAHUNDA YO GUSHYIGIKIRA IBIKORWA BY’URUBYIRUKO BAKORA IBIKORWA BIJYANYE NO KONGERERA AGACIRO IBIKOMOKA KU BUHINZI N’UBWOROZI HAGAMIJWE GUHANGA IMIRIMO BINYUZE MU:
- KUBAHA AMAHUGURWA;
- KUBAFASHA KWANDIKISHA IBIKORWA BYABO;
- GUTERA INKUNGA IMISHINGA Y’INDASHYIKIRWA;
- KUBAFASHA KUBONA IBYANGOMBWA BY’UBUZIRANENGE;
- KUBAHUZA N’IBIGO BY’IMARI;
- KUBAHUZA N’AMASOKO;
- KUBAFASHA KUMENYEKANISHA IBIKORWA BYABO.
ABIYANDIKISHA BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA:
- KUBA URI UMUGORE URI HAGATI Y’IMYAKA 18 NA 35 CYANGWA UFITE UBUMUGA
- KUBA URI RWIYEMEZAMIRIMO UFITE UMUSHINGA NIBURA UMAZE AMEZI ATATU UKORA;
- KUBA IBIKORWA BYAWE BIJYANYE NO KONGERERA AGACIRO UMUSARURO UKOMOKA KU MBUTO N’IMBOGA, KONGERERA AGACIRO INYAMA, AMATA, INKOKO, ANDI MATUNGO, IBIYAKOMOKAHO N’IBINDI BIFITANYE ISANO;
- KUBA UFITE UBUSHAKE BWO GUKORANA N’ABAFATANYABIKORWA
- KUBA UFITE AHO UKORERA IBIKORWA BYAWE HAZWI
- KUBA NTA WUNDI MUFATANYABIKORWA UGUFASHA MU KONGERERA AGACIRO IBYO UKORA
ICYITONDERWA:
- BA RWIYEMEZAMIRIMO BARENGEJE IMYAKA 35 NABO BEMEREWE KWIYANDIKISHA, MU GIHE 30% BY’ABAKOZI BAKORESHA BABA BAFITE HAGATI Y’IMYAKA 18 NA 35
- KU BAFITE UBUMUGA, ABAGABO NA BO BEMEREWE KWIYANDIKISHA
KWIYANDIKISHA BIKORWA MU BURYO BW’IKORANABUHANGA KURI LINKI: https://ee.kobotoolbox.org/x/efgismTV
IBYANGOMBWA BISABWA
- FOTOKOPI Y’INDANGAMUNTU
- IFOTO IGARAGAZA AHO UKORERA
ITARIKI NTARENGWA YO KWIYANDIKISHA NI KUWA 17 GASHYANTARE 2025
IRI TANGAZO N’IFISHI Y’USABA KWITABIRA BINABONEKA KU RUBUGA RWA PRO-FEMMES TWESE HAMWE
KU BINDI BISOBANURO MWAHAMAGARA ABAKOZI B’UMUSHINGA MU MINSI N’AMASAHA Y’AKAZI KURI NIMERO ZIKURIKIRA:
- IBURASIRAZUBA: 0788462631
- UMUJYI WA KIGALI: 0788641999
- AMAJYEPFO: 0788770151
- IBURENGERAZUBA: 0788414180
- AMAJYARUGURU: 0738636401
Bikorewe Kicukiro, kuwa 09 Mutarama 2025
Emma Marie BUGINGO
UMUYOBOZI NSHINGWABIKORWA W’IMPUZAMIRYANGO
PRO-FEMMES/TWESE HAMWE