Ikigega Agaciro Development Fund (AgDF) kiramenyesha abantu bose ko hateganyijwe cyamunara y’ibikoresho byo mu biro aho Ikigega cyakoreraga.
Iyo cyamunara iteganyijwe kuwa 12/07/2024 saa tanu za mu gitondo ikazabera aho Ikigega cyakoreraga kuri Rwanda Social Security Board (RSSB) Tower II ahahoze hitwa kuri RAMA muri etage ya gatandatu.
Icyitonderwa: ibigurishwa ntabwo byagabanyijwe mu bice, bivuze ko uzagura azagura byose icyarimwe.
Gusura ibyo bikoresho biteganyijwe gukorwa mu minsi ibiri, kuva ku italiki ya 8 kugeza kuya 9 Nyakanga 2024 guhera saa tatu za mugitondo kugeza saa sita z’amanywa.
Cyamunara izabera mu ruhame, amabahasha arimo ibiciro afunze neza agomba kugezwa ku Kigega Agaciro Development Fund bitarenze taliki 12/07/2024 saa yine n’igice za mu gitondo. Uzaba yatsinze muri cyamunara azishyura 30% y’agaciro k’ibyo yatsindiye ako kanya, asigaye 70% akishyurwa bitarenze amasaha 48 nyuma ya cyamunara. Utazubahiriza ibivuzwe haruguru, ibyo yakoze byose bizaba impfabusa kandi amafaranga azaba yatanze ntazayasubizwa.
Umaze kwishyura asabwa kandi gutwara ibyo yatsindiye bitarenze iminsi itatu (3). Mu gihe iyo minsi 3 irenze amande y’icumi ku ijana (10%) ku munsi acibwa uwatsinze. Iyo bigeze kuri 50% y’agaciro k’ibyo yatsindiye, yamburwa uburenganzira ku byo yatsindiye.
Amafaranga azishyurwa ako kanya hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri konti y’Ikigega Agaciro Development Fund izamenyeshwa nyuma yo gutsindira ibikoresho.
Bikorewe I Kigali, ku wa 02/07/2024
Ubuyobozi bw’ Ikigega Agaciro Development Fund
E mail: info@agaciro.rw
Telefoni: 0788 898 501