ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’IMODOKA YO MU BWOKO BWA TOYOTA.
HASHINGIWE KU MASEZERANO YO KUGURISHA IMODOKA MU CYAMUNARA YO KU WA 30/08/2024, YAKOZWE HAGATI YA WATERAID-RWANDA N’UMUHESHA W’INKIKO W’UMWUGA Me NTAGANDA Louis Marie G. de Montfort,
UMUHESHA W’INKIKO W’UMWUGA Me. NTAGANDA Louis Marie G. de Montfort ARAMENYESHA ABANTU BOSE, IBIGO, IMISHINGA KO AZAGURISHA MU CYAMUNARA IMODOKA YA WATERAID-RWANDA:
JEEP, TOYOTA FORTUNER, IFITE PLAQUE RAD 761 A, YAKOZWE MU MWAKA 2015; IMAZE KUGENDA Km 181.567,No: CHASSIS: MHFYX59G4F8072030, MOTEL 2700cc PETROL
ABIFUZA GUPIGANIRA IYO MODOKA BAYISURA KU CYICARO CYA WATERAID-RWANDA GIHEREREYE MU MUJYI WA KIGALI, AKARERE KA GASABO, UMURENGE WA KIMIHURURA, AKAGALI KA RUGANDO, KU GAHANDA KG 622 ST; MU NYUBAKO YA FAIR VIEW.
GUPIGANWA MU CYAMUNARA BIZAKORWA HIFASHISHIJWE IBARUWA IFUNZE NEZA YANDITSEHO (KUGURA IMODOKA MU CYAMUNARA) IGASHYIKIRIZWA UBUNYAMABANGA BWA WATERAID-RWANDA BUKORERA MU NYUBAKO YA FAIR VIEW MU IGOROFA YA 4 KU MINSI NO MU MASAHA Y’AKAZI.
UKO GUPIGANA BITEYE N’UKO BIZAKORWA:
HAZAPIGANIRWA IMODOKA YAVUZWE HARUGURU KANDI UPIGANA AGOMBA KUBA YUJUJE IBI BIKURIKIRA:
- IBARUWA IGARAGAZA NEZA UMWIRONDORO WE, No YA TELEFONE, EMAIL, NA NIMERO YA KONTI NA BANKI IBARIZWAMO.
- IYO BARUWA IGOMBA KUBA YAGEJEJWE MU BUNYAMABANGA BWA WATERAID-RWANDA, IFUNZE NEZA KANDI IGARAGAZA IGICIRO YAGENEYE IMODOKA.
- IYO BARUWA KANDI IGOMBA KUBA IHEREKEJWE N’INYEMEZABWISHYU Y’INGWATE Y’IPIGANWA INGANA N’AMAFARANGA Y’ U RWANDA MILIYONI IMWE (1.000.000 FRW) YISHYURWA KURI KONTI No20040794001YA WATERAID-RWANDA IFUNGUYE MURI I&M BANK.
GUSURA IMODOKA:
GUSURA IMODOKA IGURISHWA BIZATANGIRA KUWA 28/10/2024 SAA TATU ZA MUGITONDO BIRANGIRE KUWA 4/11/2024 SAA SABA Z’AMANYWA KANDI KU MINSI NO MU MASAHA Y’AKAZI.
IKITONDERWA: IBARUWA IKUBIYEMO IGICIRO IZABA IDAHEREKEJWE N’INYEMEZABWISHYU Y’INGWATE Y’IPIGANWA NTABWO IZAKIRWA.
GUFUNGURA AMABARUWA Y’ ICYAMUNARA:
- GUFUNGURA AMABARUWA BIZAKORWA TALIKI YA 04/11/2024 SAA SABA N’IMINOTA 30 (1:30 pm) ARI NAWO MUNSI WO KUMENYESHA UWATSINZE ICYAMUNARA.
- ABAPIGANWE BABYIFUZA, BAHAWE IKAZE KURI UWO MUNSI KUKO AMABARUWA AZAFUNGURIRWA MU RUHAME.
UBURYO BWO KWISHYURA IMODOKA YAGUZWE MU CYAMUNARA:
- UWATSINDIYE IMODOKA MU CYAMUNARA, NYUMA YO KUBIMENYESHWA ARASABWA KUZISHYURA 50% Y’IGICIRO YATANZE MU GIHE CY’AMASAHA 24, ANDI 50% AKAYISHYURA MU GIHE KITARENZE AMASAHA 48. IBI NIBITUBAHIRIZWA N’UWATSINDIYE CYAMUNARA, AZATAKAZA INGWATE Y’ ICYAMUNARA NDETSE NA 50% YISHYUYE KANDI IMODOKA YAGUZE ISUBIZWE MU CYAMUNARA.
- UWATSINDIYE CYAMUNARA AZISHYURA AHEREYE KU MAGAFARANGA Y’INGWATE Y’ICYAMUNARA.
- UWATSINZWE CYAMUNARA, AZASUBIZWA AMAFARANGA Y’INGWATE Y’IPIGANWA YISHYUYE MU MASAHA 72NYUMA YO GUFUNGURA AMABARUWA.
KU BINDI BISOBANURO MWAHAMAGARA KURI NUMERO 0788621247.
BIKOREWE I KIGALI KU WA 24/10/2024 Me NTAGANDA Louis Marie G. de Montfort
UMUHESHA W’INKIKO W’UMWUGA.