ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’IMODOKA ZA SONARWA LIFE ASSURANCE COMPANY LTD
CYAMUNARA RWANDA Ltd sosiyete y’inzobere mu guteza ibyamunara imitungo y’ibigo, amasosiyete n’abantu ku giti cyabo, ibiherewe uburenganzira na SONARWA LIFE ASSURANCE COMPANY LTD, iramenyesha abantu bose babishaka kandi kandi babifitiye ubushobozi ko kuwa kane tariki 05/09/2024 saa tanu z’amanywa (11h00′) izateza cyamunara imitungo ikurikira:
- Imodoka yo mu bwoko bwa TOYOYA LAND CRUISER PRADO Ifite Plaque RAC869T yakozwe mu mwaka wa 2014 ifite Chassis NO JTEBH9FJ50K14558
- Imodoka yo mu bwoko bwa TOYOTA LAND CRUISER GX ifite Plaque RAA4981 yakozwe mu mwaka wa 1996 ifite Chassis NO KP62133667
Cyamunara izabera muri parikingi ya Hoteli NOBILIS mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali ari naho gusura izo modoka bikorerwa mu minsi n’amasaha y’akazi.
CYAMUNARA RWANDA IRIBUTSA ABAZITABIRA CYAMUNARA IBI BIKURIKIRA:
- Cyamunara izaba mu ruhame hakoreshwa kuvuga ibiciro mu magambo
- Kwiyandikisha ku rutonde rw’abemerewe gupiganwa ni amafaranga ibihumbi icumi (10,000Frw) adasubizwa
- Uwitabiriye cyamunara asabwa kwishyura ingwate Vipiganwa ya miliyoni imwe (1,000,000Frw cash aherwaho mu kwishyura mu gihe atsinze
- Uguze ikinyabiziga asabwa kwishyura 30% y’agaciro yagitsindiyeho ako kanya asigaye 70% akishyurwa bitarenze iminsi 3 y’akazi ikurikira umunsi wa cyamunara, atabyubahiriza ya 30% yishyuye mbere ntayasubizwe kigasubira ku isoko.
N.B: Ingwate Vipiganwa isubizwa ako kanya cyamunara irangiye ku muntu utabashije gutsinda
Ukeneye ibindi bisobanuro yabariza kuri -rel: 0787334130/0788822147
Bikorewe I Kigali, kuwa 29/08/2024
Ubuyobozi bwa CYAMUNARA RWANDA Ltd