ITANGAZO RYA CYAMUNARA
Koperative UMWALIMU SACCO iramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko izagurisha muri cyamunara inzu yayo iri mu kibanza gifite UPI No: 3/04/02/01/1534 na UPI No: 3/04/02/01/1535 iherereye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jenda, Akagali ka Bukinanyana Umudugudu wa Bugarama;
Cyamunara iteganyijwe ku itariki ya 13/12/ 2024 saa yine za mugitondo (10:00am) aho inyubako iherereye mu Karere ka Nyabihu no ku cyicaro gikuru cy’Umwalimu SACCO i Remera hafi ya REB, abifuza kugura iyo nzu bazakoresha uburyo bwo kuzana amabahasha afunze akubiyemo ibiciro bifuza kwishyura iyo nzu n’uburyo bwo kwishyura;
Uzatsindira iyo nzu asabwe guhita yishyura 10% adasubizwa y’igiciro inzu izaba iguzweho akoresheje sheki izigamiye cyangwa cash andi mafaranga asigaye akazishyurwa bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) uhereye ku munsi cyamunara yabereyeho;
Amabahasha azafungurirwa mu ruhame saa ine nigice (10:30am) za mugitondo.
Gusura iyo nzu biteganyijwe buri munsi guhera kuwa mbere kugeza kuwa gatanu mu masaha y’akazi kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (8:00am – 5:00pm);
Uwakenera ibindi bisobanuro kuri iyi nzu yahamagara telephone igendanwa No. 0785771192 / 0788758702.
Mugire amahoro y’Imana.
UWAMBAJE Laurence
Umuyobozi Mukuru
Address: Kimironko – Gasabo – Kigali; Street No: KG 205 ST P.O. Box 2257 Kigali, Rwanda, Tel. : (+250) 0252580426/ 250781469546 Fax : (+250) 0252580426,
E-mail: umwalimu.sacco@umwalimusacco.rw Website: www.umwalimusacco.co.rw, TIN: 101522783