AmakuruImyidagaduroJOBS
Itangazo ry’akazi ku mwanya w’umucumgamutungo(Comptable) wa Arkidiyosezi ya Kigali
ARKIDIYOSEZI YA KIGALI iramenyesha abantu bose babishaka kandi babifitiye ubushobozi ko ishaka gutanga akazi ku mwanya w’umucungamutungo(Comptable). Abashaka uwo mwanya w’akazi barasabwa bujuje ibi bikurikira:
- Kuba uri umunyarwanda/kazi
- Kuba yarize rimwe mu mashami (Comptabilite, Finance, Gestion, Economie)
- Kuba azi kandi amenyereye gukoresha mudasobwa cyane cyane programu za Excel na Word
- Kuba zi kandi amenyereye gukoresha logiciel y’icungamutungo ya Quickbooks
- Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Category B)
Ibyangombwa bisaba akazi kuri uwo mwanya bigizwe n’ibaruwa isaba akazi, kopi y’impamyabushobozi, umwirondoro wuzuye(cv), kopi y’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga(B) n’icyemezo (Recommendation) itangwa na Padiri mukuru wa Paruwasi atuyemo, bigomba kuba byagejejwe ku biro bya Economat ya ARKIDIYOSEZI YA KIGALI bitarenze ku wa 12/4/2024. Abujuje ibisabwa kuri uwo mwanya bazamenyeshwa umunsi wo gukora ikizamini.
Bikorewe i Kigali, ku wa 04/04/2024.
Padiri Jean de Dieu UWAMUNGU
ECONOME DIOCESAIN