
ITANGAZO RY’ISOKO
Ubuyobozi bw’itorero EAR PAROISSE KIGINA rifite umushinga RW0630 EAR KIGINA, burifuza gutanga Isoko ryo kugemura ibiribwa by’abanyeshuli.
Abifuza gupiganira iryo soko bashobora kubona igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa, ingano yibikenewe n’ubwoko bwabyo (Brand type). ku biro by’umushinga RW0630 EAR KIGINA uherereye mu Ntara y’Iburasirazuba,akarere ka KIREHE,umurenge wa KIGINA, Akagari ka RWANTERU, guhera tariki ya 19/09/2025 -01/10/2025 kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa kumi z’umugoroba (9h00-4h00), bamaze kwishyura amafaranga 10,000 frw, adasubizwa kuri konti № 100000643388 iri muri BK ifunguye mu mazina ya E.A.R. RW 630 KIGINA, utazishyura aya mafaranga ibyangombwa bye ntagaciro bizaba bifte mw’ipigana
Uwifuza gupiganira iryo soko yakohereza ibyangombwa kuri email cyangwa akabizana ku biro by’umushinga mu masaha y’akazi guhera saa 9h00-4h00. ibyangombwa bisaba isoko ntibizarenza ku itariki 01/10/2025 saa (09h00), gufungura amabaruwa y’ibyangombwa bisaba isoko ni itariki ya 01/10/2025 i saa yine zamugitondo (10h’oo) ku biro by’umushinga RW0630 EAR KIGINA, Ibyangombwa byoherejwe nyuma yigihe cyavuzwe haruguru ntibishyirwa mu ipiganwa, abifuza gupiganira isoko bohereza ibyangombwa kuri email rwkigina630@gmail.com baga copy eniyonzima@rw.ci.org .
Uwifuza ibindi bisobanuro yabariza ku biro by’umushinga mu ma saha y’akazi cyangwa akaduhamagara kuri telephone Nomero 0784338928/0788560056.
Bikorewe I Kigina, kuwa 19/09/2025.
Umuyobozi WA EAR PAROISSE KIGINA
REV, Arch GASANA Samuel