ITANGAZO RY’ISOKO RYO KUGURA IBIKAPU BY’ABANA
Itorero rya LCR Paruwase ya Kirehe riherereye mu kagari ka Kirehe, umurenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe, intara y’i Burasirazuba riterwa inkunga na Compassion international binyuze mu mushinga RW0762 LCR Kirehe ririfuza gutanga isoko,ryo kugura no kugemura ibikapu by’abana bagera kuri 255 . Harimo 72 biga mu mashuri abanza na 183 biga mu mashuri y’isumbuye.
N.B : Ni ukuza kureba sample kubiro by’umushinga RW0762LCR KIREHE mu masaha ya kazi.
Abifuza gupiganira iri soko bose barasabwa gutanga ibyangombwa by’ipiganwa bikurikira :
- Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba wa Paruwasi LCR Kirehe
- Proforma igaragaza ibiciro
- Kuba afite campany abarizwamo
- Kuba afite compte muri bank ifite ikoranabuhanga Kandi iri mumazina ya company.
- Kuba afite TIN number yo muri RRA na TVA
- Kuba afite icyangombwa cyerekana ko nta mwenda abereyemo RRA na RSSB kitarengeje amezi 3
- Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
- Ibyemezo 2 byaho yakoze akarangiza akazi neza
- Kuba yemera kwishyurwa hakoreshejwe OP
- Kuba afite registre y’ubucuruzi itangwa na RDB y’ubucuruzi igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora iyi mirimo ari gupiganira
- Fotocopy y’indangamuntu yanyiri company cg icyemezo gisimbura indangamuntu cyemewe n’amategeko.
Icyitonderwa :
Ibyangombwa by’ipiganwa byoherezwa kuri emails rw762krh@gmail.com, na eniyonzima@rw.ci.org kuva ku italiki 15/08/2024 kugeza kuwa le 29/08 /2024 saa tanu z’amanywa ari nabwo hazafungurwa amabaruwa yabapiganiye isoko . abitabiriye bazamenyeshwa ibyavuye mu ipiganwa kuri email zabo uzatsindira isoko azabimenyeshwa nawe kuri email ye by’agateganyo , nyuma y’inama igamije kureberahamwe uko procedure yubahirijwe hagati ya comite ishinzwe gutanga isoko n’umuhuzabikorwa uhagarariye imishinga, nibwo uwatsindiye isoko azamenyeshwa igihe yazakorera amasezerano.
Rwiyemezamirimo yohereza document ze kuri izo emails zombi.Uwakohereza document ye kuri email imwe ntahe copy undi dosiye yaba impfabusa.
Izina rya dosiye ( Email subject ni GUPIGANIRA ISOKO RY’IBIKAPU)
Uwakenera ibindi ibisobanuro yahamagara numero zatanzwe haruguru.
Murakoze.
Bikorewe i Kirehe kuwa 14/08/2024
UMUSHUMBA WA PAROISSE
Rev. Pastor KABAKAMA Cosmas