
ITANGAZO RY’ISOKO Nº004/CI/RW0911 2024-2025
ISOKO RYO KUGURIRA ABAFATANYABIKORWA 60 AMATUNGO MAGUFI ARIYO INGURUBE N’IHENE 50.
Ubuyobozi bw’itorero Bethesda Holy Church of Rwanda (BHC) Paroisse ya Nyarubuye rifite icyicaro mu karere ka KIREHE, mu murenge wa Mpanga, ku bufatanye na Compassion international binyuze mu mushinga RW0911 Bethesda Nyarubuye rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo bose batandukanye kandi babifitiye ububasha gupiganira aya masoko :
ISOKO RYO KUGURA INGURUBE 60 ZIFITE IBIRO KUVA KURI 15KGS KUGEZA KURI 20KGS ZO MU BWOKO BW’IMVANGE ZA LANDRACE NA PIETRE.
ISOKO RYO KUGURA IHENE 50 Z’AMASHASHI ZIFITE IBIRO 16KG KUZAMURA
Abifuza gupiganira ayo masoko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira :
- Ibaruwa isaba isoko yifuje gupiganira yandikiwe umushumba wa Paruwasi BHC Nyarubuye
- Proforma igaragaza ibiciro bya kimwe ndetse na byose
- Kuba afite company abarizwamo
- Kuba afite konti muri banki ifite ikoranabuhanga yanditse mu izina rya company
- Kuba afite TIN number yo muri RRA na TVA
- Kuba afite icyangombwa cyerekana ko nta mwenda abereyemo RRA na RSSB kitarengeje amezi 3
- Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
- Kuba yemera kwishyurwa hakoreshejwe OP
- Kuba afite registre y’ubucuruzi itangwa na RDB igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora iyi mirimo ari gupiganira
- Fotokopi y’indangamuntu ya nyiri company cg icyemezo gisimbura indangamuntu cyemewe n’amategeko.
- Icyemezo kigaragaza ahanu habiri yakoze aya masoko
Abifuza gupiganira iri soko kandi bujuje ibisabwa muri iri tangazo bohereza ibyangombwa kuri e-mail y’umushinga rw0911bhc@gmail.com bakanatanga kopi kuri email CUwase@rw.ci.org kandi documents zidatanzwe hose biba impfabusa.
NB:
- Ingurube zigomba kuba zujuje ubuziranenge kandi zambaye amaherena zarapimwe na veterinere.
- Rwiyemezamirimo yemerewe gupiganira aya masoko yose inguru n’ihene.
- Gufungura amabaruwa bizakorwa kuwa 20/02/2025 saa tatu za mu gitondo ari nawo munsi wo gufungura amabaruwa kumugaragaro ku cyicaro cy’uwo mushinga,
uwatsindiye isoko akabimenyeshwa by’agateganyo kuri email ndetse nabitabiriye bose bamenyeshwa ibyavuye mu ipiganwa. Kubindi bisobanuro mwahamagara kuri tel: 0788871015/0788740666.
Bikorewe Mpanga kuwa 06/02/2025.
Pastor JAMBORYIZA Diogene
Umushumba wa Bethesda Holy Church NYarubuye.