AmakuruJOBS
Trending

Itangazo Ry’isoko Ryo Kwambika Abana Imyenda Yo Kurimba

ITORERO :E.P.A.D.R Mahama Mahama ,ku wa 18 /11/2025
AKARERE : Kirehe
UMURENGE: Mahama
UMUSHINGA RW0956 EPADR Mahama
PHONES :0788813250/0783105983
Email: rw0956epadrmahama@gmail.com

ISOKO RYO KWAMBIKA ABANA IMYENDA YO KURIMBA
Ubuyobozi bw’ItoreroItorero rya EPADR Mahama, riherereye mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, intara y’i Burasirazuba riterwa inkunga na Compassion international binyuze mu mushinga RW0956 EPADR Mahama 104 burifuza gutanga isoko ryo kwambika abana 260 imyenda yo kurimbana.
Abo bana bari mu kigero cy’imyaka

  • imyaka  3-7=116,
  • imyaka 8-12=40,
  • imyaka 13-21=104

Abifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umuyobozi w’itorero rya EPADR Mahama
  • Facture Proforma igaragaza igiciro cya kimwe n’igiciro cyose kuri buri cyiciro.
  • Kuba afite company abarizwamo ifite TIN Number ya RRA na TVA byanditse muri RDB.
  • Kuba afite Attestation de Non creance ya RRA na RSSB itarengeje amezi 3.
  • Kuba afite cachet atanga facture ya EBM.
  • Kuba yemera kwishyurwa hakoreshejwe OP, afite Compte muri Banki ikoresha ikoranabuhanga iri mu mazina ya Company iri mu byangombwa.
  • Kuba afite ibyemezo 3 bigaragaza aho yakoze iyo mirimo neza .
  • Fotocopy y’indangamuntu yany’iri company cg icyemezo kiyisimbura cyemewe n’amategeko.
  • Kuza gusura samples y’ imyenda ku mushinga agasiga yiyanditse anasinye mu gitabo kuko nta wakwemererwa gupiganira iri soko atarasuye samples .
  • Abujuje ibisabwa muri iri tangazo babifitiye ubushobozi bazohereza ibyangombwa byabo kuri Email: rw0956epadrmahama@gmail.com ,na CUwase@rw.ci.org  hakoreshejwe Email ya Company cyangwa y’uyihagarariye.

N.B,- Ibyangombwa bitazanyuzwa kuri email zombi zavuzwe haruguru ntagaciro bizagira , Dossier igomba gutangwa hakoreshejwe email ya Company cyangwa y’uyihagarariye kuko nizo zinyuzwaho ibisubizo byose by’uwapiganye.

  • Ibyangombwa byose bigomba kuba biri muri Document imwe iri PDF
  • Gusura samples bizatangira ku wa 24/11/2025 kugeza ku wa 4/12/2025, bikazajya bikorwa mu minsi y’ akazi guhera saa yine kugeza saa kumi (10h00-16h00).
  • Gutanga ibyangombwa bizarangira ku wa kane tariki ya 4/12/2025 saa yine 10h00) z’amanywa.
  • Amabaruwa afungurwe kuri uwo munsi saa yine n’igice (10h30) aho umushinga ukorera.
  • Uwatsindiye isoko azabimenyeshwa mu nyandiko kuri email.
  • Ibiciro bigomba kuba bikubye neza binateranyijwe neza.
  • Izina rya dossiye (Email Subjec:GUPIGANIRA ISOKO RYO KWAMBIKA ABANA IMYENDA YO KURIMBANA
  • Uwakenera ibindi ibisobanuro yahamagara nimero zatanzwe haruguru.

Murakoze.
Bikorewe Mahama, ku wa 18/11/2025
UMUSHUMBA W’ITORERO RYA E.P.A.D.R Mahama

Rev.Pastor Ndabaruzi Straton

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button