AmakuruJOBS
Trending

Itangazo ryo gutanga isoko ryo kugemura ibiribwa ku kigo cya Adonai Smart Academy na Adonai High School

ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO

Ryo Kugemura Ibiribwa ku Kigo cya Adonai Smart Academy na Adonai High School

Ubuyobozi bwa Adonai Smart Academy na Adonai High School buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko bwifuza gutanga isoko ryo kugemura ibiribwa ku bigo byombi, ku gihe cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.

Ibiribwa bikenewe birimo:

  • Umuceri
  • Akawunga
  • Ibirayi
  • Ibishyimbo
  • Isukari
  • Ifu y’igikoma
  • Amavuta yo guteka
  • Imyumbati
  • Imineke na Avoka
  • N’ibindi bikenerwa mu mafunguro y’abanyeshuri.

Ibisabwa ku bashaka kwitabira:

  1. Kuba bafite uburenganzira bwo gukora ubucuruzi mu Rwanda (Business Registration Certificate).
  2. Kuba bafite TIN number na RRA tax clearance.
  3. Kugaragaza uburambe mu bijyanye no gutanga ibiribwa mu bigo by’amashuri cyangwa ibindi bigo.
  4. Gutanga icyemezo cy’uko batigeze bacibwa isoko nizindi nzego za Leta cyangwa abikorera.
  5. Kugaragaza ubushobozi bwo gutanga ibyo biribwa ku gihe kandi mu buryo buhoraho.

Abifuza kwitabira isoko basabwa kuzuza dosiye isaba isoko (bid documents) ikubiyemo ibisabwa byose, bakayishyikiriza ku biro bikuru bya Adonai Smart Academy bitwaje inyemeza bwishyu y’amafaranga ibihumbi Icumi by’amanyarwanda(10,000 Rwf) adasubizwa yishyurwa kuri konte y’ikigo Nomero 4014201279498 yanditswe mumazina ya Adonai High School bitarenze tariki ya 20/11/2025 saa kumi nimwe z’umugoroba (5:00 PM). Amabahasha akubiyemo ibiciro azafungurwa kumugaragaro kuwa 21/11/2025

Aho dosiye zisabirwa:

Dosiye zisabirwa ku biro byacu biri:

Adonai Smart Academy – Kinyinya -Birembo- Bumbogo

Adonai High School – Bumbogo-Birembo
Kubindi bisobanuro mwahamagara kuri ino numero :0788359498

NB: Gutsindira iri soko bizashingira ku bwiza bw’ibicuruzwa, igiciro cyiza, n’ubushobozi bwo gutanga ku gihe.

Bikorewe i Birembo, kuwa 20/10/2025

Nelton Emmy

Umuyobozi wa Adonai Smart Academy na Adonai High School

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button