
EAR DIOCESE KIBUNGO
EAR PAROISSE RWANTONDE
RW0652 EAR RWANTONDE
RWANTONDE kuwa 10/11/2025
ITANGAZO RYO KUGURIRA ABANA BO MU MUSHINGARW0652 EAR RWANTONDE IMYENDA YO KURIMBANA KUBANA 248
Isoko ryo kugurira bana imyenda yokurimbana kubafatanyabikorwa bafashirizwa mu mushinga RW0652 EAR RWANTONDE
Itorero EAR Paruwase Rwantonde rifite icyicaro mu karere ka KIREHE , Umurenge wa Gatore akagari ka Rwantonde umudugudu wa Kavomo, rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo batandukanye kandi babifitiye ububasha gupiganira isoko rigaragara haruguru . Ibi bikazabera ku icyicaro cy’Itorero aho Umushinga RW0652 EAR RWANTONDE Uterwa inkunga na Compassion International-Rwanda ukorera.
Ibikoresho bikenewe ni ibi bikurikira :
|
Age group ( Ibyiciro byabana) |
Girls |
BOYS |
|
Age group 1-3 |
12 |
21 |
|
Age group 4-6 |
36 |
52 |
|
Age group 7-9 |
45 |
26 |
|
Age group 10-12 |
14 |
17 |
|
Age group 18-22 |
9 |
16 |
|
Total |
116 |
132 |
IBYO KURYA BICYENERWA
–Hemerewe gupiganwa kuri iri soko ba rwiyemezamirimo bujuje ibyangombwa bikurikira:
- Registre y’ubucuruzi igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora uyu murimo ari gupiganira, (RDB Certificate )
- Agomba kuba afiteTIN,VAT byubucuruzi hariho umukono wa noteri
- Icya ngombwa cyo kutabamo umwenda w’imisoro gitangwa na RSSB, kiriho umukono wa Noteri kandi kitarengeje amezi atatu.
- Icya ngombwa cyo kutabamo umwenda w’imisoro gitangwa wa RRA kiriho umukono wa Noteri kandi kitarengeje amezi atatu.
- kuba atanga Facture ya EBM igaragazaho yayitangiye
- Photocopy y’irangamuntu ya nyiri Company
- Kwerekana ibyangombwa byibuze 2 byaho yaba yarakoze imirimo yapiganiye
- Gutanga Facture proformas y’isoko yapiganiye igaragaza igiciro cya kimwe na byose .
- Kubayemera gusura sample y’imyenda ku mushinga RW0652 EAR Rwantonde kuwapiganiye isoko , utasuye sample ibyangombwa bye biba ipfabusa.
- Kuba yemera guhita agemura ibyo yapiganiye akimara gusinya amasezerano .
- Kubayemera kwishyurwa hakoreshejwe Op kandi akishyurwa ashoje isoko yapiganiye
- Abifuza gupiganira iri soko kandi bujuje ibisabwa muri iri tangazo bohereza ibyangombwa kuri e-mail y’umushingarwantonde@gmail.com bagatanga copy Kuri iyi email cuwase@rw.ci.org kandi documents zidatanzwe hose ziba impfabusa. Kudeposa ni uguhera tariki ya 10/11/2025 kugeza 15/11/2025 saa sacyenda zamanywa ,umunsi wo gufungura amabaruwa ni kuwa 17/11/2025 saa yine 10:00am za mugitondo ku cyicaro cy’uwo mushinga, uwatsindiye isoko akabimenyeshwa by’agateganyo kuri email ndetse nabitabiriye bose bamenyeshwa ibyavuye mu ipiganwa.
Kubindi bisobanuro mwahamagara kuri tel: 0783455122 / 0786298672
Bikorewe Rwantonde 10/11/2025
Umushumba wa EAR Paruwase Rwantonde
Rev. Habanabakize Thomas
























