
ITANGAZO RYO KUGURISHA MU CYAMUNARA.
Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal /King Faisal Hospital, Rwanda (KFHR) biramenyesha abantu bose babishaka kandi babifitiye ubushobozi ko hateganyijwe Icyamunara cy’ibikoresho byakoreshejwe bitandukanye nk’uko mubisanga ku mugereka; Ibyo bikoresho bikubiye mu byiciro cumi na birindwi (17 lots);
Gusura ibyo bikoresho aho biherereye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Rwanda (KFHR) biteganijwe kuva tariki ya 22 Mutarama2026 kugeza tariki ya 04 Gashyantare 2026 mu masaha y’akazi kuva saa tatu (9:00 am) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 pm). Icyamunara kikazaba tariki ya 05 Gashyantare 2026. Kuva saa munani (2:00 pm) kugeza saa cyenda (3:00 pm ) zuzuye kuri uwo munsi.
Uwifuza gupiganwa mu cyamunara arasabwa kubanza gutanga cheque certifié ingana n’amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi mirongo itanu (Frw 50,000) kuri buri lot ashaka gupiganiraho. sheki (cheque certifié) igomba kuba yanditseho KING FAISAL HOSPITAL RWANDA (KFHR) ikazashyikirizwa ubuyobozi bw’ishami rishinzwe gutanga amasoko muri King Faisal Hospital Rwanda (KFHR) mbere y’uko cyamunara itangira mbereho amasaha abiri (2hrs).
Ibindi bigomba kubahirizwa n’ibi bikurikira:
- Utazatanga iyo cheque certifié ifite agaciro kavuzwe haruguru ntiyemerewe kujya mu ipiganwa;
- Amafaranga ari kuri cheque certifié niyo uwegukanye lot aheraho yishyura niba afite igiciro kiri hejuru mu bagipiganwe;
- Abemerewe gupiganira ibikoresho n’abazaba bagaragara mu gitabo cy;isurisha;usura agomba kugaragaza lot azatangaho ibiciro
- Udatwaye Lot yatsindiye ntasubizwa cheque certifié
- Icyo gihe ukurikiyeho mu kugira igiciro kiri hejuru niwe wegukana icyapiganiwe nawe akarebwa n’ibikubiye muri iri tangazo.
- Uzaba yatsinze mu cyamunara azishyura amafaranga yose mugihe kitarenze amasaha 24 uhereye igihe yamenyesherejwe ko ariwe watsinze, cyangwa akishyura 30% y’igiciro cyose akimara kumenyeshwa ko ariwe watsindiye lot runaka, asigaye akayishyura mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) y’akazi, atabyubahiriza, ibyo yakoze mbere byose bikaba impfabusa kandi 30% azaba yatanze ntazayasubizwa.
- Amafaranga y’icyaguzwe yishyurwa kuri konti ifite nimero 6775021405 ifunguye muri ECOBANK mu mazina ya KING FAISAL HOSPITAL,RWANDA (KFHR);
Uwishyuye amafaranga yose asabwa kwihutira gutwara ibyo yaguze bitarenze iminsi itatu (3) amaze kwishyura, utazabyubahiriza azajya yishyura rimwe n’igice ku ijana (1.5 %) y’igiciro cy’ikiguzi cy’iyo lot buri munsi w’ubukererwe. Iyo ubukererwe bugeze kuri 50% by’ikiguzi, uwaguze atakaza uburenganzira kuri iyo Lot, kandi 30% yishyuye mbere ntasubizwa.
Turamenyesha abapiganwa ko amabwiriza yandi ajyanye n’ipiganwa bazamenyeshwa ku munsi ny’ir’izina w’ipiganwa.
Icyitonderwa; Igiciro cyizakenerwa cyose kugirango uwatsindiye lot ayitware ayikura aho yayimurikiwe mugihe cy’isura, bizishyurwa n’uwatsindiye iyo lot.
Bikorewe i Kigali, kuwa 20 Mutarama 2026
______________________________
Frederic NGIRABACU
Umuyobozi Mukuru Wungirije / KFH R
URUTONDE RW’IBIKORESHO BISHAJE BIZAGURISHWA MU CYAMUNARA
|
Lot No |
ITEM DESCRIPTION |
ESTMATED NUMBER |
|
1
|
Cupboards |
70 |
|
2 |
Hospital beds |
30 |
|
3 |
Office chairs |
66 |
|
4 |
Wheelchairs |
21 |
|
5 |
Tables |
50 |
|
6 |
Metal shelves |
3 |
|
7 |
Wooden doors |
66 |
|
8 |
Medial trolleys |
40 |
|
9 |
Metallic chairs |
11 |
|
10 |
Sofa seats |
6 |
|
11 |
Aluminum doors and windows |
66 |
|
12 |
Metallic scraps |
60 |
|
13 |
Iron sheets |
50 |
|
14 |
Wooden scraps |
– |
|
15 |
Toilets and kitchen scraps |
– |
|
16 |
Plastics tanks |
2 |
|
17 |
Metallic tank |
1 |






















