AmakuruJOBS
Trending

Itangazo ryo kugurisha mu Cyamunara

ITANGAZO RYO KUGURISHA MU CYAMUNARA.

Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal /King Faisal Hospital, Rwanda (KFHR) biramenyesha abantu bose babishaka kandi babifitiye ubushobozi ko hateganyijwe Icyamunara cy’ibikoresho byakoreshejwe bitandukanye nk’uko mubisanga ku mugereka; Ibyo bikoresho bikubiye mu byiciro  cumi  na birindwi      (17 lots);

Gusura ibyo bikoresho aho biherereye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Rwanda (KFHR)  biteganijwe kuva tariki ya  22 Mutarama2026 kugeza tariki ya  04 Gashyantare 2026 mu masaha y’akazi   kuva  saa tatu (9:00 am) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 pm). Icyamunara  kikazaba tariki ya  05 Gashyantare 2026. Kuva saa munani (2:00 pm)  kugeza  saa cyenda  (3:00 pm ) zuzuye kuri uwo munsi.

Uwifuza gupiganwa mu cyamunara arasabwa kubanza gutanga cheque certifié ingana n’amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi mirongo itanu   (Frw 50,000) kuri buri lot ashaka gupiganiraho. sheki (cheque certifié) igomba kuba yanditseho KING FAISAL HOSPITAL RWANDA (KFHR) ikazashyikirizwa  ubuyobozi bw’ishami rishinzwe gutanga  amasoko muri  King Faisal Hospital  Rwanda (KFHR) mbere y’uko cyamunara itangira  mbereho  amasaha abiri (2hrs).

Ibindi bigomba kubahirizwa n’ibi bikurikira:

  • Utazatanga iyo cheque certifié ifite agaciro kavuzwe haruguru ntiyemerewe kujya mu ipiganwa;
  • Amafaranga ari kuri cheque certifié niyo uwegukanye lot aheraho yishyura niba afite igiciro kiri hejuru mu bagipiganwe;
  • Abemerewe gupiganira ibikoresho n’abazaba bagaragara mu gitabo cy;isurisha;usura agomba kugaragaza lot azatangaho ibiciro
  • Udatwaye Lot yatsindiye ntasubizwa cheque certifié
  • Icyo gihe ukurikiyeho mu kugira igiciro kiri hejuru niwe wegukana icyapiganiwe nawe akarebwa n’ibikubiye muri iri tangazo.
  • Uzaba yatsinze mu cyamunara azishyura amafaranga yose mugihe kitarenze amasaha 24 uhereye igihe yamenyesherejwe ko ariwe watsinze, cyangwa akishyura 30% y’igiciro cyose akimara kumenyeshwa ko ariwe watsindiye lot runaka, asigaye akayishyura mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) y’akazi, atabyubahiriza, ibyo yakoze mbere byose bikaba impfabusa kandi 30% azaba yatanze ntazayasubizwa.
  • Amafaranga y’icyaguzwe yishyurwa kuri konti ifite nimero 6775021405 ifunguye muri ECOBANK mu mazina ya KING FAISAL HOSPITAL,RWANDA (KFHR);

Uwishyuye amafaranga yose asabwa kwihutira gutwara ibyo yaguze bitarenze iminsi itatu (3) amaze kwishyura, utazabyubahiriza azajya yishyura rimwe n’igice ku ijana (1.5 %) y’igiciro cy’ikiguzi cy’iyo lot buri munsi w’ubukererwe. Iyo ubukererwe bugeze kuri 50% by’ikiguzi, uwaguze atakaza uburenganzira kuri iyo Lot, kandi 30% yishyuye mbere ntasubizwa.

Turamenyesha abapiganwa ko amabwiriza yandi ajyanye n’ipiganwa bazamenyeshwa  ku munsi  ny’ir’izina w’ipiganwa.

Icyitonderwa; Igiciro cyizakenerwa cyose kugirango uwatsindiye lot ayitware ayikura aho yayimurikiwe mugihe cy’isura, bizishyurwa n’uwatsindiye iyo lot.

Bikorewe i Kigali, kuwa 20 Mutarama  2026

 ______________________________

Frederic NGIRABACU

Umuyobozi Mukuru Wungirije / KFH R

URUTONDE RW’IBIKORESHO BISHAJE BIZAGURISHWA MU CYAMUNARA

Lot No

ITEM DESCRIPTION

ESTMATED

NUMBER

1

 

Cupboards

70

2

Hospital beds

30

3

Office chairs

66

4

Wheelchairs

21

5

Tables

50

6

Metal shelves

3

7

Wooden doors

66

8

Medial trolleys

40

9

Metallic chairs

11

10

Sofa seats

6

11

Aluminum doors and windows

66

12

Metallic scraps

60

13

Iron sheets

50

14

Wooden scraps

15

Toilets and kitchen scraps

16

Plastics tanks

2

17

Metallic  tank

1

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button