Jack Grealish wifuzwaga na Manchester united ndetse na Arsenal yongereye amasezerano muri Aston Villa
Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza Jack Grealish, usanzwe akinira ikipe ya Aston Villa muri Premier league ndetse akaba anayibereye Kapiteni, yongereye amasezerano y’imyaka itanu muri iyi kipe azamugeza mu mwaka wa 2025.
Uyu mukinnyi w’imyaka 24 y’amavuko, yafashije cyane ikipe ya Aston villa kuguma mu cyiciro cya mbere, aho yayitsindiye ibitego bigera Ku munani mu mikino 36 yakinnye mu mwaka ushize w’imikino wa 2019-2020, byatumye atangira kwifuzwa n’amakipe akomeye arimo ikipe ya Manchester united ndetse na Arsenal.
Uyu mugabo akaba yatangaje ko yishimiye cyane kongera amasezerano muri iyi kipe asanzwe abereye Kapiteni, aho yagize ati”iyi n’ikipe yanjye, hano ni mu rugo, niyo mpamvu nahisemo kuhaguma kandi ndishimye cyane, kuba ngiye gukomezanya n’ikipe yanjye”.
Jack Grealish nyuma yo kongera amasezerano, yiyongere Ku bandi bakinnyi iyi kipe yaguze barimo Ollie Watkins bakuye muri Brentford mu cyiciro cya kabiri, ndetse na Bertrand Traore na Emiliano Martinez umuzamu w’ikipe ya Arsenal bamaze kumvikana.