
Nyuma yaho umuramyi ukunzwe na benshi Jado Sinza yibarutse imfura ye, kuri ubu we n’umufasha we Esther bashyize hanze indirimbo nshya bise “Ni nziza”.
Iyi akaba ari indirimbo ivuga ku mirimo Imana idukorera ukuntu ari myiza kandi itangaje ndetse n’imbabazi zayo zitagira akagero.
Uyu muramyi Jado Sinza Imana yaramukoresheje cyane mu gutanga ubutumwa bwiza bwayo haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo abinyujije mu ndirimbo zitandukanye nka Ndategereje, Nabaho, Igoligota ndetse n’izindi.
Sibyo gusa kuko uyu muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Jado Sinza, Imana yanamukoresheje mu mirimo yayo muri korari Siloam isanzwe ibarizwa mu itorero rya Adepr KUMUKENKE mu mujyi wa Kigali.
Ikindi uyu muramyi akaba asanzwe akora n’ubushabitsi, aho aherutse gufungura Coffee Shop yise izina rya Sinza (Sinza Coffee Shop) ikorera ku Gisozi aho yacyira abantu bafite ibirori bitandukanye byaba ubukwe, aniveriseri n’ibindi.
Uyu Jado Sinza uzwi ku myandikire myiza yujemo ijambo ry’Imana ndetse no kugaragaza ubuhanga ku ruhimbi iyo arimo kuririmba, asanzwe ari umwe mu begukanye igihembo cya Salax Award.
Ryoherwa n’indirimbo nshya ya Jado Sinza n’umufasha we Esther.