Imikino

James Rodriguez wakiniraga Real Madrid yamaze kugurwa n’ikipe ya Everton

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Colombiya, James Rodriguez wari usanzwe akinira ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, yamaze kuba umukinnyi mushya w’ikipe ya Everton yo mu gihugu cy’Ubwongereza.

James Rodriguez akaba yaguzwe n’ikipe ya Everton kuri miliyoni 22 z’amayero, maze asinya amasezerano y’imyaka ibiri azamara akinira iyi kipe yo mu bwami bw’abongereza, isanzwe itozwa n’umutoza Carlo Ancelotti, wigeze no gutoza uyu mukinnyi.

Uyu mukinnyi James Rodriguez wagiye agorwa no kubona umwanya uhagije wo gukina mu ikipe ya Real Madrid , dore ko yanatijwe mu ikipe ya Bayern Munich yo mu gihugu cy’Ubudage mu gihe kingana n’imyaka ibiri mbere y’uko agaruka muri Espagne, ndetse naho yagarukiye ntabwo yigeze abona umwanya wo gukina.

Uyu musore yavuze ko yishimiye kuba aje muri iyi kipe, aho yagize ati” Ndishimye cyane, nukuri ndishimye kuba nje muri iyi kipe ikomeye, ikipe y’amateka ndetse ikipe ifite umutoza mwiza kandi uzi imikinire yanjye neza kandi nanjye nkaba muzi, mu byukuri ni iby’agaciro”.

Uyu mugabo yagiye anyura mu makipe atandukanye harimo ikipe ya FC Porto yo mu gihugu cya Portugal, As Monaco yo mu Bufaransa, Bayern Munich yakiniye nk’intizanyo ya Real Madrid, akaba aje akurikiye umukinnyi Allan ukomoka muri Brazil nawe wamaze kwinjira muri Everton avuye mu ikipe ya Napoli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button