
Leandro Trossard wavutse ku ya 4 Ukuboza 1994, i Maasmechelen mu Bubiligi. Urugendo rwe rugana ku rwego rw’isi ntabwo rwari rugororotse. Akiri umwana yakuriye hafi y’umupaka w’u Buholandi, atangira gukina umupira afite imyaka irindwi, anyura mu makipe mato yo mu gace k’iwabo mbere yo kwinjira mu ishuri ry’umupira w’amaguru ry’abato rya KRC Genk.
Biturutse ku gutozwa na sekuru, Trossard yatojwe gukinisha amaguru yombi neza ndetse ibi byose byamubereye ikirango cy’imikinire ye yuje ubwitonzi n’ubwenge. Izamuka rye ryari iry’igihe, si iryo gutungurana.
Yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe ya Genk mu mwaka wa 2012 ndetse akomeza gukura abinyujije mu mikino yagiye akina mu makipe yari yaratijwemo arimo Lommel United, Westerlo, na OH Leuven, aho yigaragaje nk’umwe mu basatirizi b’Ababiligi bafite impano ikomeye.
Nyuma yo kugaragaza impano ikomeye muri Genk, Trossard yakomeje urugendo rwe rw’umupira w’amaguru ajya mu Bwongereza mu mwaka wa 2019, asinyira ikipe ya Brighton & Hove Albion. Mu myaka ine yakiniye Brighton, yamenyekanye cyane kubera ubuhanga mu gucenga, uburyo bwo gutanga imipira ivamo ibitego, n’ubushobozi bwo gukina ku myanya itandukanye yo mu busatirizi.
Muriyi myaka yose yamaze mu ikipe ya Brighton, Trossard yahuriyemo n’ibigeragezo byinshi birimo imvune nyinshi ndetse no kutumvikana n’umutoza Roberto De Zerbi ndetse mu ntangiriro za 2023 yahise agurishwa.
Mu kwezi kwa Mutarama 2023, Trossard yasinyiye ikipe ya Arsenal ku kayabo ka £27 miliyoni (harimo n’ibindi byiyongeraho). Kuva yagera muri iyi kipe, yakomeje kwigaragaza mu buryo bugaragara, atsinda ibitego by’ingenzi ndetse anatanga imipira ivamo ibitego mu mikino yo muri shampiyona no mu marushanwa yo ku mugabane w’u Burayi.
Trossard yahise yemeza impamvu yazanywe aba intwaro ikomeye ya Arsenal nubwo yakinaga asimbuye gusa yatsindaga ibitego ndetse akanatanga imipira ivamo ibitego. Umusaruro wuyu mukinnyi ntiwashidikanywagaho kuko afite umubare munini w’ibitego (0.549 goals per 90 minutes) kandi kuva yagera muri Premier League, ni we wagiye agira uruhare mu bitego byinshi avuye ku ntebe y’abasimbura, Aho yatsinze ibitego 11 ndetse atanga imipira 4 ivamo ibitego.
Ku rwego mpuzamahanga, Trossard yatangiye guhagararira u Bubiliği kuva yakina mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 muri 2010 ndetse yagiye ahamagarwa mu ikipe nkuru yiki gihugu mu marushanwa akomeye arimo igikombe cy’Uburayi 2020, Igikombe cy’Isi cya 2022 ndetse n’igikombe cy’Uburayi cya 2024, aho yagaragaje ko ari umwe mu bakinnyi bafite akamaro kanini muri “Diables Rouges” (Ibisanzwe by’u Bubiligi).
Igituma Leandro Trossard aba umukinnyi udasanzwe ni ubwitonzi bwe. Uburyo atsinda ibitego akoresheje amaguru yombi, kumenya gukina neza mu duce dufunganye kandi akaba akina atuje no muri bya bihe biba bikomeye. Abafana bamwita “underrated”, abakinnyi bagenzi be bakamwita“Reliable.”, Mu gihe abakinnyi bandi macine bamwita “Dangerous.”
Muri shampiyona y’Ubwongereza, Premier League yuzuyemo ibyamamare bitandukanye, inkuru ya Trossard igaragaza ko ubuhanga, ubwitonzi ndetse no kudacika intege ari ingenzi cyane. Umwana wavuye mu gace gato ko mu Bubiligi kugeza mu rugamba rwa Arsenal rwo guhatanira ibikombe.
Uyu mukinnyi Leandro Trossard yazamutse atari mu buryo bw’ibitangaza cyangwa amagambo menshi ahubwo yazamutse kubera gukora cyane no kudacika intege.
























