AmakuruImikino
Trending

Jordi Alba yatangaje ko agiye guhagarika gukina umupira w’amaguru

Umukinnyi w’umunya-Esipanye Jordi Alba, wakiniye igihe kinini ikipe ya FC Barcelona ndetse kuri ubu akaba akinira ikipe ya Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko agiye guhagarika gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ubwo shampiyona ya Major League Soccer (MLS) izaba irangiye.

Uyu myugariro w’imyaka 36 y’amavuko yatangaje iki icyemezo cyo gusezera gukina umupira w’amaguru binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikipe ye ya Inter Miami, Aho yavuze ko ari igihe cyiza cyo gufunga igitabo cy’ingenzi mu buzima bwe nyuma y’imyaka irenga 15 akina ruhago ku rwego rwo hejuru.

Myugariro Jordi Alba yagize ati”Igihe kirageze ngo nsoze igice cy’ingenzi mu buzima bwanjye. Nafashe icyemezo cyo guhagarika gukina umupira w’amaguru ubwo iyi shampiyona yuyu mwaka izaba irangiye”.

Alba yakiniye amakipe akomeye arimo Valencia, Fc Barcelona ndetse n’ikipe ya Inter Miami arimo kugeza ubu, aho yagiye atanga umusanzu ukomeye mu makipe yose yanyuzemo. Yamenyekanye cyane kubera uburyo yakinaga neza mu ruhande rw’ibumoso, ahuza umuvuduko, tekinike ndetse n’ubushobozi bwo gutanga imipira ivamo ibitego.

Mu gihe yamaze mu ikipe ya FC Barcelona, Jordi Alba yegukanye ibikombe bitandukanye birimo: La Liga 6, Copa del Rey 5, Uefa Champions League 1 ndetse na Fifa Club World Cup 1. Yanakiniye kandi ikipe y’igihugu ya Espagne ayifasha kwegukana igikombe cy’Uburayi cya 2012 ndetse akinira niki gihugu mu mikino y’igikombe cy’isi.

Jordi Alba asanzwe akinira ikipe ya Inter Miami muri Major League Soccer

Nyuma yo kuva muri Barcelona mu mwaka wa 2023, Jordi Alba yerekeje muri Inter Miami ndetse  ahurirayo na bagenzi be bahoze bakina muri Barcelona barimo Lionel Messi ndetse na Sergio Busquets. Uyu mwaka akaba ariwo wa nyuma agiye gukinira iyi kipe yo muri Amerika nubwo yari afite amasezerano azarangira muri 2027.

Mu butumwa bwe bwo gusezera, Alba yashimiye amakipe yose yamubereye urufatiro, abatoza, abafana, ndetse n’umuryango we wamubaye hafi mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru.

“Ndashimira abantu bose twabanye muri uru rugendo. Ntakintu kirusha agaciro kuba nari mu muryango w’umupira w’amaguru wanteye ishema,” Jordi Alba

Iri akaba ari iherezo ry’urugendo rukomeye rw’umukinnyi wubatse izina rikomeye muri FC Barcelona, iburayi ndetse no mu mupira w’isi yose muri rusange, akaba agiye gusiga urwibutso rukomeye mu mateka y’umupira w’amaguru kimwe na mugenzi we Sergio Busquets nawe watangaje ko agiye guhagarika gukina umupira w’amaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button