AmakuruImyidagaduro
Trending

Joyous Celebration Choir igiye kuza mu Rwanda mu gitaramo cy’ivugabutumwa

Harabura iminsi ibiri ngo mu nyubako isanzwe iberamo ibitaramo bikomeye hano iwacu mu Rwanda ya Bk Arena habere igitaramo cy’imbaturamugabo.

Ni igitaramo cy’ivugabutumwa cyateguwe na Sion Communications ifatanije na Zaburi Nshya Events mu rwego rwo gufasha abakirisitu ndetse n’abandi batandukanye gusoza umwaka neza biyegereza Imana ndetse banayishimira ko yabarinze muri uyu mwaka turimo gusoza wa 2024.

Iki gitaramo kikaba giteganijwe kuba ku cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024, kikaba kizabera mu nyubako ya BK Arena ndetse by’akarusho iki gitaramo kikaba cyaratumiwemo korari ikomeye cyane  yitwa Joyous Celebration yo mu gihugu cy’afurika y’epfo.

Abandi bazagaragara muri iki gitaramo n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Gentil Misigaro ndetse na Alarm Ministries, Mu gihe umuvugabutumwa Apostle Joshua Masasu ariwe uzabwiriza ijambo ry’Imana muri kiriya gitaramo.

Kuri ubu amatike yiki gitaramo giteganijwe ku cyumweru akaba akomeje kugurishirizwa ahantu hatandukanye hano mu mujyi wa Kigali harimo CAMELIA: Kisenti, MIC, Makuza Plaza na CHIC. SAMSUNG 250: KCT Building, Kisimenti, Giporoso, Nyabugogo ndetse no ku rubuga rwa TICQUET.RW (ibiciro by’amatike nibi: Regural 7k,Bronze 15k, Gold 25k, Silver 30k, Platinum 40k, Vvip 50k).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button