Umuhanzi Charles KAGAME usanzwe utuye mu gihugu cya Australia yashyize hanze indirimbo nshyashya yuzuye ubutumwa bwiza yitwa ” TUBAGARURE”
Uyu muhanzi ukundwa n’abatari bacye kubera ibihimbano by’umwuka ahumekerwamo na rurema, yashyize hanze indirimbo ivugango ‘tubagarure’, Iyi akaba ari indirimbo irigukundwa cyane n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana kuko umunsi umwe imaze isohotse imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi icumi ku muyoboro wa Youtube.
Uyu muhanzi aganira n’umunyamakuru wacu yatangaje ko yatangiye kujya asohora indirimbo imwe kuri imwe muzigize umuzingo we wa gatatu (album 3) ndetse akaba yanavuze ko bigenze neza uyu mwaka yazakora n’igitaramo.
Kagame Charles akaba yaramemyekanye cyane mu ndirimo zirimo, Amakuru, Umuzingo, Agakiza, Ntuzibagirwe, Niwe bendera n’izindi nyishi yagiye ashyira hanze mu bihe byatambutse.
www.youtube.com/watch?v=bgP5Ih2GcXA