
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe umwanzuro ko Kalisa Adolphe ‘Camarade’ wahoze ari umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA afungwa by’agateganyo iminsi 30.
Ibi bibaye nyuma y’uko uyu mugabo wabaye umunyamabanga wa Ferwafa imyaka myinshi atawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.
Ubwo yaherukaga imbere y’urukiko tariki ya 25 Nzeri 2025, Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yari yahakanye ibyaha byose ashinjwa. None kuri uyu munsi tariki ya 29 Nzeri 2025 akaba yasomewe hafatwa umwanzuro ko agomba gufungwa by’agateganyo iminsi 30 nkuko amakuru dukeshya Isimbi abivuga.