Karongi: Umugabo w’imyaka 63 afunzwe ashinjwa kwica mushiki we amunize
Mu Karere ka Karongi Umurenge wa Murambi mu Kagali ka Mubuga Umudugudu wa Nyaruvumu, Umugabo w’imyaka 63 y’amavuko yatawe muri yombi ashinjwa kwica mushiki witwa Ukurikiyineza Esperance w’imyaka 61 amunize.
Nkuko amakuru dukesha igihe abivuga, ariya mahano ngo yabaye kuwa gatatu tariki ya 7 Mata 2021 mu masaha y’ijoro, aho bikomeje kuvugwa ko ashobora kuba yaramwishe Kubera ubwumvikane bucye ku bijyanye n’imitungo irimo n’amasambu.
Uwimana Phanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, yatangaje ko bafite amakuru y’uko uriya mugabo yishe mushiki we Esperance amuziza amasambu ndetse ibi ngo bikaba byarabaye nyuma y’uko Eseperance asubiye kuba iwabo ku ivuko nyuma yo gupfusha uwahoze ari umugabo we.
Uwimama yagize ati” Turacyeka ko uriya mugabo yishe mushiki we amuziza imitungo irimo amasambu, kuko uriya mushiki we yapfushije umugabo we maze asubira kuba iwabo atangira no gukoresha imitungo imwe nimwe y’iwabo, ibi ntabwo byashimishije uriya mugabo musaza we kuko bagombaga kugabana imitungo basigiwe n’ababyeyi babo bakanganya”.
Uwimana akaba yakomeje asaba abaturage batuye muri kariya Karere gukomeza kwirinda amakimbirane atandukanye kuko aribyo biteza ibibazo byinshi harimo n’ubwicanyi ndetse abasaba ko mu gihe hari ibibazo bibaye bagomba kujya bafatanya kubicyemura byananirana bakiyambaza ubuyobozi bukabasha kubicyemura.
Kugeza ubu nyuma yo gufatwa uriya mugabo akomeje gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Birambo mu gihe agitegereje gukorerwa dosiye ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha, naho umurambo wa nyakwigendera Esperance wamaze kujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kirinda kugira ngo ukorerwe isuzuma.