Kayonza: Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa kwambura umuturage amafaranga
Mu karere ka Kayonza haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 50 witwa Sebahutu Celestin, watawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako Karere kuwa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 ashinjwa kwambura umuturage amafaranga ibihumbi 30.
Sebahutu Celestin arashinjwa kwambura amafaranga umugabo w’imyaka 69 witwa Misiri Thadée, aho yamushutse akamubeshya ko azamuhuza n’abayobozi ba sosiyete y’itumanaho ikorera mu Rwanda (Airtel) maze bakamugurira ikibanza cyo kubakamo umunara nkuko amakuru dukesha Kigalitoday abivuga.
Uyu mugabo akaba yarahawe na Misiri Thadeee amafaranga ibihumbi 30 kuko yari yizeye ibyo yamubwiye by’uko agiye kuzagurirwa isambu ye ikubakwamo umunara gusa yarabeshywaga, Sebahutu nyuma yo gufata amafaranga yahise aburirwa irengero aragenda amara amezi atatu atagaragara, akaba yarongeye kugaragara kuwa gatandatu tariki ya 20 Werurwe ndetse ahita afatwa n’abaturage bamushyikiriza Polisi, akaba yarafatiwe mu Mudugudu wa Mwili mu Kagari ka Migera mu Murenge wa Mwili.
Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba , yavuze ko mu kwezi kwa mbere uyu mwaka aribwo Sebahutu Celestin yagiye kwa Misiri Thadee amusaba amafaranga ibihumbi 30 amubeshya ko azamuhuza n’abantu bo muri sosiyete ya Airtel bakazamugurira ikibanza cye bakacyubakamo umunara.
CIP Twizeyimana yagize ati” Uriya mugabo Sebahutu yatetse imitwe Thadee amubwira ko azamuhuza n’abantu bo muri sosiyete ya Airtel bakazamugurira ikibanza cye bakubakamo umunara ndetse anamusaba amafaranga ibihumbi 30 bya Komisiyo, hanyuma Thadee arayamuha undi arangije ahita aburirwa irengero aragenda amara amezi atatu, ejobundi nibwo yagarutse abaturage bamubonye baramufata bahita baduhamagara natwe”.
Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yasabye abaturage bo mu Murenge wa Mwili kuba maso kuko muri uriya Murenge hamaze iminsi havugwa abantu b’abambuzi birirwa bahamagara abaturage batandukanye ku ma telefoni bababwira ko Sosiyete ya Airtel yaba irimo gushaka ibibanza byo kugura maze ikubakamo umunara ndetse akaba yanashimiye abaturage bagire uruhare mu gufata uriya mugabo Sebahutu Celestin.
Sebahutu yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukara kugira ngo hatangire iperereza.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).