
Kuri uyu munsi tariki ya 9 Mutarama 2026, nibwo hatangiraga imikino yo kwishyura muri shampiyona ya Volleyball mu Rwanda.
Umukino wabimburiye iyindi n’umukino wahuje amakipe y’abari n’abategarugori ariyo ikipe ya APR WVC ndetse n’ikipe ya Kepler WVC.
Ni umukino wari uteganijwe gutangira ku isaha ya saa kumi zuzuye ariko ntabwo ariko byagenze kuko wakereweho iminota irenga 30.
Uyu mukino utangira watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi ndetse ubona amakipe yombi agendana cyane ariko ikipe ya Kepler WVC iza kurusha imbaraga ikipe ya APR WVC yegukana iseti ya mbere ku manota 25 kuri 20 .
Mu iseti ya kabiri nabwo amakipe yombi yagarukanye imbaraga nyinshi ndetse n’ubushake bwo kwegukana iyo seti ariko ikipe ya APR WVC ukabona irakora amakosa menshi byatumye ikipe ya Kepler WVC yegukana iyi seti ku manota 25 kuri 21.
Mu iseti ya gatatu noneho byahumiye ku mirari ikipe ya APR WVC itangirana amakosa menshi cyane ndetse ubona abakinnyi bayo basa n’abamaze kuva mu mukino byatumaga Kepler WVC ibatsinda amanota menshi cyane byaje no kurangira iyi kipe yambara icyatsi n’umweru yegukanye iyi seti ku manota 25 kuri 19 y’ikipe ya APR WVC.
Ikipe ya APR WVC ikaba yaje gukina uyu mukino idafite umutoza mukuru nyuma yo gutandukana n’umutoza Peter Kamasa wari usanzwe uyitoza ndetse kuri ubu ikaba irimo gutozwa na Yvette wari usanzwe yungirije Kamasa mu gihe bakirimo gushaka umutoza wundi.






















