Kicukiro: umuryango Hacorwa wahuguye abagore ku ihohoterwa rikorerwa mungo
Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Gahanga bahagarariye abandi, bahuguwe n’umuryango Ibiganza by’Impuhwe cyangwa se Hands of Compassion Rwanda(HACORWA). Bagaragaza ko hari ibyo batari bazi kubijyanye ni ihohoterwa rikorerwa mu ngo ariko ubu ngo bakaba basobanukiwe ku buryo bagiye gufatanya kubirwanya.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa mu nama y’igihugu y’abagore, mu murenge wa Gahanga, Kwizera Nadine, avuga ko amakimbirane mu muryango muri iki gihe ngo aturuka kubwumvikane bukeya, kuticara ngo baganire nk’umuryango ndetse no kuba umugore yahisha umugabo cyangwa umugabo akaba yahisha umugore ibijyanye n’umutungo.
Ati “Nkatwe abagore twahawe amahugurwa cyane ko tubana n’abagore umunsi k’uwundi, icyo tugiye gushyiramo imbaraga, ingamba ni ukwicaza abagore nkatwe cyane ko hari abagore bafite imyumvire yo kuvuga ngo twahawe ijambo mbese turi hejuru y’abagabo ko ataribyo ahubwo umugabo ari umutwe n’umugore akaba mutima w’urugo kandi bose ni magirirane mu muryango.”
Akomeza avuga ko bagiye ku manuka bakabwira abagore bagenzi babo cyane ko umugore ari nyampinga kandi agomba guca bugufi akamenyako icyo umutware amubwira n’ubwo harimo uburinganire kuringanira ntibivuze gushira isoni imbere y’umugabo.
Ati “Umugore agomba kwicarana n’umugabo we agaca bugufi akaganira n’umutware ku kimubabaje ariko mu magambo yoroheje atari kwakundi abagore tuvugira hejuru.”
Umuyobozi mukuru(C.E.O) w’umuryango Ibiganza by’Impuhwe cyangwa se Hands of Compassion Rwanda(HACORWA), Sereine NTERINANZIZA, avuga ko mu bintu bahugura abagore cyane ari ukwirinda amakimbirane yo mu ngo n’ihohoterwa rikorerwa abana kandi nabo bakirinda.
Ati “Ihohoterwa cyangwa se amakimbirane ibyo bintu birahari, niyo urebye imibare ihari usanga abagore bahohoterwa, abagabo bagahohoterwa ndetse n’abana bagahohoterwa. Ibi bibazo biriho.”
Avuga kandi ko umugore agomba kwihesha agaciro kandi ngo mu gihe amakimbirane abaye abantu bajye bashaka igisubizo aho kwihutira guhunga ngo ufate mugenzi wawe nk’umwanzi wawe.
Imibare igaragaza ko abagore 46% ndetse na 18% aribo bahura n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.