K’ubufatanye n’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri(FRSS), FERWABA iri gutoranya impano mu gihugu hose
kuva tariki ya 26 kugeza 30 ugushyingo mugihugu hose haratoranywa Impano uyu munsi bari mukarere ka Nyagatare
Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri (FRSS) riri mu gikorwa cyo gushakisha impano za Basketball mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Iki gikorwa gihagarariwe n’Ushinzwe Iterambere rya Basketball muri FERWABA Bwana Moise Mutokambali, Cyatangiriye mu Ntara y’amajyarugu, ubu iki gikorwa kirikubera mu Burasirazuba kuri Site ya Matimba.
Site zindi igikorwa cyo gushaka impano za Basketball kizaberaho kuva tariki ya 26 kugeza 30 uku kwezi turimo:
Umujyi wa Kigali: Stade Amahoro, Centres de Jeunes Gatenga, Club Rafiki Nyamirambo.
Amajyaruguru: APICUR, GS Gasiza, GS Masoro Ruli
Uburasirazuba: St Aloys Rwamagana, Centre des jeunes Kayonza, GS Muzizi, Matimba Catholic
Intara y’amajyepfo: E.P St Andre de Gitarama, Nyanza Olympic Center, GSO Butare, GS Gikonko Catholique
Intara y’uburengerazuba: GS Stella Marris, GS Gihundwe
Amafoto: MEDIA/FERWABA