Kuri uyu wa kane minisitiri mushya wa siporo yasuye ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda
Kuri uyu wa kane minisitiri mushya wa siporo Madame Aurore Munyangaju Mimosa aherekejwe n'umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri Bwana Shema Didier Maboko basuye ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda
Minisitiri Aurore Munyangaju Mimosa uherutse gushyirwa kuri iyi mirimo na Nyakubahwa Perezida wa Repebulika y’u Rwanda kuri uyu wakane yasuye ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).
Minisitiri wa Sport ntiyasuye FERWABA ari wenyine dore ko yaje Aherekejwe n’umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri ya Sport Bwana Shema Didier Mabako wahoze ari n’umusifuzi mpuzamahanga muri uyu mukino wa Basketball.
Mubyaganiriwe muri iyi nama hizwe ibijyanye n’iterambere ry’uyu mukino wa Basketball ndetse n’ubufatanye kumpande zombi hagati ya Minisiteri ya siporo ndetse n’ishyirahamwe ry’uyu mukino (FERWABA)
tubibutseko kandi kuri uyu munsi aribwo haza kuba hatangizwa irushanwa ry’Agaciro muri Petit stade i Remera.