AmakuruImyidagaduro
Trending

Kwitonda Valentin yashyize hanze indirimbo nshya

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Kwizera Valentin, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa ‘Ndamukunda’.

‎Umunyamakuru wacu amubaza uko indirimbo “Ndamukunda “ yaje, yasubije avuga ko ari mu bihe byiza byo gusenga ndetse yatekereje ku rukundo rutagira akagero Yesu yamukunze atabikwiye aribyo byatumye ahita akora indirimbo ‘Ndamukunda’.

Kwitonda Valentin uri kuzamuka neza muri Gospel yavuze ko yahisemo gukora umuziki wa Gospel kuko ari umukiristo ndetse akaba yaranahishuriwe ko umurimo yesu yasigiye abantu ari uwo kwamamaza ubutumwa bwiza bwe.



‎Kwizera yanatangaje uko yinjiye mu muziki wa gospel, aho yagize ati” Kuva nkiri umwana nakundaga kuririmba, uko ngenda nkura nkaririmba mu makorali atandukanye,  Rero birangira mbonye ko nanjye najya nkora umuziki njyenyine kugirango bimfashe kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Ubwo natangiraga kuririmba ku giti cyanjye hari mu mwaka wa 2021″.

‎Yakomeje avuga ko abakunzi b’umusaraba n’urukundo rw’Imana ari kubategurira izindi ndirimbo nyinshi kandi nziza ndetse ngo intego ze ari uko yifuza kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu cyane ko ari nawo mukoro Yesu yadusigiye ajya kujya mwijuru, Bityo yifuza kugeza ubutumwa bwiza kwisi hose abinyujije mu ndirimbo.


‎Ryoherwa n’indirimbo “Ndamukunda” ya KWITONDA Valentin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button